Ese hari ibyemezo bifatika mu rubanza ruregwamo uwari Gitifu ushinjwa kwakira ruswa 300,000 Frw.
Mu rubanza ruregwamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, Bigwi Alain Lolain, abamwunganira mu mategeko basabye ko uwatanze ubuhamya bumushinja na we yakurikiranwa n’amategeko, bavuga ko hari ibimenyetso bishidikanywaho.
Iri buranisha ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Huye kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Werurwe 2025, ryari rigamije kumva ibisobanuro by’abatangabuhamya babiri, ariko umwe muri bo ntiyatumiwe kuko urukiko rwagaragaje ko atari ngombwa. Umutangabuhamya wumviswe ni Batete Alphonsine, nyiri Alimentation BATALPHA Ltd, uvugwa ko ari we wakiriye amafaranga y’uburangare yoherejwe kuri MoMo Pay ye.
Mu iburanisha, Batete Alphonsine yabajijwe niba azi Rtd Captain Ntaganda Emmanuel, bivugwa ko ari we wohereje amafaranga, avuga ko atamuzi. Yavuze ko yabimenye ari uko abimenyeshejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Gusa yavuze ko amafaranga yayamenye kuko Bigwi yamuhamagaye amubwira ko hari umuntu ugiye kuyamugezaho.
Abunganizi ba Bigwi bavuze ko ibyavuzwe na Batete bidafite ishingiro, basaba ko hagaragazwa ibimenyetso bifatika byerekana ko umukiliya wabo yakiriye ayo mafaranga. Me Sebukonoke Innocent yavuze ko Batete yabeshye, kuko mbere yemeje ko atibuka igihe n’umubare w’amafaranga, none ubu akaba ahindura imvugo.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko kuba amafaranga yarahawe Batete nta nyandiko ibigaragaza bitabuza ko ari gihamya y’icyaha, kuko habaho ubumvikane butanditse. Bwongeyeho ko Bigwi yayakiriye mu buryo bw’abantu bari basanzwe baziranye, bityo ko nta mpamvu yo gusaba ibimenyetso by’amajwi n’amashusho.
Me Dushimumuremyi Anglebert yavuze ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere kuko nta bimenyetso bifatika bimushinja. Yongeyeho ko bidakwiye ko Rtd Captain Ntaganda Emmanuel avugwa nk’uwatanze ruswa, nyuma y’umwaka agatangira gutanga ibirego. Yavuze ko iyo ibi biba bifite ishingiro, yari kubigaragaza ako kanya maze Bigwi agafatwa mu cyuho.
Yakomeje avuga ko niba koko Ntaganda yaratanze ayo mafaranga, na we yakabaye akurikiranwaho icyaha cyo gutanga no guhishira ruswa.
Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024, akurikiranweho kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka icumi n’ihazabu y’ibihumbi 900 Frw. Urubanza rwe ruzasomwa ku wa 09 Mata 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show