English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu gitero cyo gutsinsura abayobozi ba AFC/M23: Tshisekedi agize icyo avuga kuri ubwo bwicanyi.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko ababajwe n’igitero cyagabwe ku nama yiswe “iy’agahato” yahuje abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) i Bukavu.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga X, ibiro bye byemeje ko Tshisekedi yifatanyije n’ababuze ababo kandi yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’ibyo bisasu. Yavuze ko yifatanyije nabo mu gahinda kabo.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida rivuga ko yamaganye icyo gikorwa yise icy’iterabwoba, avuga ko cyakozwe n’igisirikare cy’amahanga kiri ku butaka bwa RDC mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 ryashinje guverinoma ya Tshisekedi kuba ari yo yagabye icyo gitero, rivuga ko ibisasu byaturitse byakoreshejwe n’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu, nta mubare wemewe na Leta ugaragaza abaguye muri iki gitero. Gusa, amakuru y’ibanze avuga ko abasivile umunani (8) bapfuye, mu gihe abandi icyenda (9) bakomeretse.

Iki gitero kije mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buhanganye n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukaza ibikorwa byo kugaba ibitero.

Ibitekerezo bitandukanye byakomeje kugaragara kuri iki gitero, bamwe bakibona nk’igikorwa cya politiki, mu gihe abandi bashinja guverinoma gutera ibisasu kugira ngo ishyire mu kaga abatayishyigikiye.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Sinigeze nkundana na Harmonize!-Laika Music ashyize ukuri ahabona ku mafoto yavugishije benshi

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Ibyaranze Taliki ya 10 Mata 1994: Umunsi w’amaraso mu rugendo rwo kurimbura Abatutsi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-27 17:14:23 CAT
Yasuwe: 88


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-gitero-cyo-gutsinsura-abayobozi-ba-AFCM23-Tshisekedi-agize-icyo-avuga-kuri-ubwo-bwicanyi.php