English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen Muhoozi Kainerugaba yariye karungu: Agombe yirukane Ambasaderi wa Amerika.

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yakamejeje muri Uganda, ngo mu gihe Ambasaderi wa Amerika atarasaba imbabazi  Perezida wa Uganda ku bw’agasusuzuguro yamusuzuguye , ngo agomba guhambirizwa agasubira mu gihugu cye, cyangwa akamusaba imbabazi akaguma kubutaka bwa Uganda.

Ibi Gen Muhoozi Kainerugaba yabyanditse kurukuta rwe rwa X  avuga ko Ambasaderi William Popp, agomba gusaba imbabazi  Museveni bitabaye ibyo agahambirizwa utwe bitarenze ku wa mbere saa tatu.

Yakomeje avuga ko ari inshingano ze zo kumenyesha abasangirangendo ba Uganda ko “Twe nk’igihugu tugiye guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho ubu mu gihugu cyacu. Ku bwo gusuzugura Perezida dukunda kandi twizihira no gutesha agaciro itegeko nshinga rya Uganda.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti” NK’uko nabivuze inshuro nyinshi ni igihugu dukunda kandi twishimira. Ariko vuba aha dufite ibimenyetso byinshi byerekana ko bagiye barwanya leta ya NRM ( Ishyaka riyiboye muri Uganda).”



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump yatangaje ko azaha ikaze umujejetafaranga Elon Musk muri Guverinoma ya Amerika.

Gen Muhoozi Kainerugaba yariye karungu: Agombe yirukane Ambasaderi wa Amerika.

M23 irashijwa na Loni akavagari k’amadarali y’Amerika.

Ambasaderi w’u Burundi yijunditse u Rwanda.

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 18:02:49 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Muhoozi-Kainerugaba-yariye-karungu-Agombe-yirukane-Ambasaderi-wa-Amerika.php