English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 irashijwa na Loni  akavagari k’amadarali y’Amerika.

Bintou Keita ni we ntumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yashinjije umutwe wa M23 kwinjiza  amadorari  bidakurikije amategeko ya Congo $300,000 iyakuye mu gucukura Colta ku butaka bwa DRC.

Aho ayamafaranga yayakuye  mu gucukura amabuye  mu gace ka Rubaya kari muri  Teritwari ya Masisi. Ibi Keita yabitangaje ku wa Mbere ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’umutekano ka Loni.

Bintou Keita yatangaje ko gushinga imizi kw’ubutegetsi bwa M23 muri teritwari za Masisi na Rutshuru "byatumye ishobora kugenzura byuzuye umusaruro wa coltan" yaho, mbere yo gushimangira ko imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC yahindutse "abikorera bitwaje intwaro".

Yagize ati: "Ubucuruzi buva mu gace ka Rubaya, bugereranywa ko butanga ibirenga 15% by’umusaruro wa tantalum ku isi, buha uwo mutwe witwaje intwaro (M23) $ abarirwa mu 300,000 (Frw miliyoni hafi 400) ku kwezi. Ibi birahangayikishije cyane kandi bigomba guhagarikwa."

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe akagace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ka Rubaya mu mpera ya Mata uyu mwaka, nyuma y’imirwano ikaze n’ingabo za FRDC. Aka gace gacukurwamo Colta ikoreshwa mu gukora ibikoresho bya electronique nka telefone zigezweho na mudasobwa.

Kgeza ubu Ntacyo M23 iravuga ku byaraye bivuzwe na Madamu Bintou Keita.



Izindi nkuru wasoma

M23 irashijwa kuba nyirabayazana y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

M23 irashijwa na Loni akavagari k’amadarali y’Amerika.

Loni yashimye imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje u Rwanda na DRC

Perezida Neva yavuze ko hari Abarundi bakoreshwa na Satani bigatuma bemera gukorana n'abakoloni

Loni yambitse Ingabo z'u Rwanda imidari y'ishimwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 11:45:24 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-irashijwa-na-Loni--akavagari-kamadarali-yAmerika.php