English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye

Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n'umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye se kumva amarira y’Abanya-Uganda agakora impinduka.

Gen. Muhozi Kainerugaba uheruka mu Rwanda ku wa 11 Kanama 2024 mu birori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, ku wa 15 Kanama yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X atabariza inshutiye Depite Michael Mawanda umaze igihe afunzwe ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Gen Muhoozi yavuze ko ikibabaje ari uko Mawanda ari we gusa ufunzwe nyamara muri Uganda hari abantu bamaze imyaka ibarirwa muri mirongo biba igihugu ndetse kuri ubu bakaba bagifite imyanya ikomeye.

Ati: “Inshuti yanjye Michael Mawanda ari muri gereza (none se  batekereza ko tuzakomeza guceceka) ikibabaje nuko abantu bamaze imyaka mirongo biba igihugu bakiri ba Minisitiri. Mzee [Perezida Museveni] akwiye kumva amarira yacu akemera impinduka”.

Gen Muhoozi azwiho kutumvikana na bamwe mu byanya-politike bo mu ishyaka rya Se ahanini bakaba bapfa ko batamushigikiye nk'umukandida ushobora gusimbura se, bikaba bikekwako uyu Michel afunzwe azira kuba ashigikiye umuhungu wa Perezida.

Yunzemo ati: “Icyaha gikomeye azira ni ugushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Icyo ni cyo cyaha cyonyine yakoze. Kunshyigikira. Mubohore Mawanda”.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-16 14:58:51 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Muhoozi-aratabariza-Umudepite-uri-muri-gereza-wazize-kuba-amushigikiye.php