Donald Trump yatangaje ko azaha ikaze umujejetafaranga Elon Musk muri Guverinoma ya Amerika.
Mu kiganiro gica kuri Televiziyo ya FOX, kitwa Sunday Morning Futures, Donald Trump yahatangarije ko niyongera gusekerwa n’amahirwe yo kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika, azashyira umunyemari uri mubafite agatubutse ku Isi, Elon Musk muri Guverinoma ye.
Trump avuga ko Elon Musk ari umucuruzi w’umuhanga akaba n’umunyabwenge mu bijyanye no kugabanya amafaranga ibigo bishobora mu bikorwa runaka hagamije kuzamura inyungu zabyo, ibyo akaba ari byo ashingiraho.
Akomeza avuga ko naramuka naramuka agiriwe ikizere agatorwa n’abaturage, azashyiraho Minisiteri nshya ijyanye n’ibintu Elon Musk afitemo ubuhanga.
Ati “Tuzagira umwanya mushya, Minisitiri ushinzwe ibijyanye no kugabanya ikiguzi, kandi Elon Musk arashaka kubikora, dufite abantu badasanzwe. Ayoboye ikigo kinini cy’ubucuruzi ku Isi.”
Elon Musk washinze ibigo bitandukanye birimo Tesla ikora imodoka, X yahoze izwi nka Twitter na SpaceX izobereye mu by’isanzure, ni umwe mu bantu bakomeje gushimangira ko bashyigikiye Donald Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show