English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FARDC ikomeje gushaka abasirikare  benshi  mu rwego rwo guhangana na M23.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushaka  abasirikare benshi  biganjemo abakiribato, mu rwego rwo kugira ngo habeho guhashya  umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze  imyaka myinshi warazengereje  igisirikare cya Congo.

Mu gace ka Grand Bandundu  gaherereye mu ntara ya Kwilu  habonetsemo  urubyiruko Magana arindwi rwifuje  kwinjira mu gisirikare cya Congo cyazahajwe  n’imitwe myishi  yitwaje  intwaro.

Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yashimiye urubyiruko  rwacengewemo  n’ubutumwa bwe  bwo kwinjira mu gisirikare cya Congo  mu rwego  rwo  kugarura umutekano n’ubusugire bw’igihugu muri rusange.

Major Gen.Jonas Padiri uyobora akarere ka gisirikare ka 11, niwe  wayoboye igikorwa cyabereye ahitwa Kwikwit cyo kwakira  uru rubyiruko  rugiye  guhabwa  ibikorwa bya  gisirikare.

General Padiri  kandi yanashimangiye  ko aka Karere  ko kazakomeza kwinjiza  urubyiruko mu gisirikare mu rwego rwo gushakira  amahoro igihugu cya Congo  muri  rusange  cyane ko ariyo nzira ihamye.

Mu mwaka ushize Gashyantare, urundi rubyiruko  520 rutuye mu mujyi wa  Bandundu narwo  rwoherejwe  guhabwa imyitozo ya gisirikare  mu kigo cya Kitona  mu ntara ya Cong-Central.

Donatien Nengimana.



Izindi nkuru wasoma

FARDC ikomeje gushaka abasirikare benshi mu rwego rwo guhangana na M23.

Bikomeje guteza urujijo nyuma y’ibisasu birimo n’ibikomeye byanyanyagijwe mu mujyi wa Bujumbura

Abasirikare bashya ba RDF binjiranye ubushongore n’ubukaka mu ngabo z'igihugu.

Burundi-Kibira, operasiyo idasazwe yahitanye abasirikare babarirwa muri 80.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-27 11:36:59 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FARDC-ikomeje-gushaka-abasirikare--benshi--mu-rwego-rwo-guhangana-na-M23.php