English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare bashya ba RDF  binjiranye ubushongore n’ubukaka mu ngabo z'igihugu.

Ingabo z’urwanda  zungutse abandi basirikare  bashya  bari bamaze amezi atandatu  bahabwa imyitozo  ya gisirikare  mu Karere ka Kirehe  ari na ho haherereye ikigo cya gisirikare cya Nasho, akaba ari  ho bagaragarije  imyitozo idasazwe y’urugamba.

Mu muhango wo kwakira abasirikare bashya  binjiye  binjiye mu ngabo z’u Rwanda RDF,  wabaye  ku Cyumweru  tariki ya 22 Nzeri 2024, uyu muhango wari uyobowe n’Umugaba Mukuru  w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, uyu muhango kandi wanitabiriwe  n’abandi  basirikare  bakomeye  muri RDF, biganjemo Abajenerali  ndetse n’abofisiye  bakuru n’abato.

Abasirikare bashya  barangije iyi myitozo,  berekanye bumwe mu bumenyi  bigiyemo  burimo ubwo gukoresha imbaraga z’umubiri  ndetse  no  gukoresha itwaro  za gisirikare  mu kurasa mu gihe cy’urugamba, aba basirikare bashya  kandi bishimanira  ko  biteguye  kugaragaza ubutwari bwabo mu ngabo z’u Rwanda n’andi hose ku Isi.

General Mubarakh Muganga akaba n’Umugaba Mukuru wa RDF, yashimiye abasirikare bashya  binjiye  binjiye mu ngabo z’u Rwanda  ku bw’umuhate  ukomeye bagize  no kwiyemeza  byabaranze  mu gihe bahabwaga imyitozo itandukanye ya gisirikare.

General Mubarakh Muganga yabahaye ikaze bose  mu ngabo z’u Rwanda, abasaba  kuzabyaza umusaruro  ubumenyi n’ubuhanga  baherewe muri iyi myitozo idasazwe, mu kurinda  ubusugire bw’igihugu  n’ituze  ry’abaturage muri rusange.

Asoza yongeye  kubibutsa indangagaciro za RDF, abasaba ko bazikurikiza  mu buzima bwabo  bwa buri munsi, zirimo  ikinyabupfura kuko  ari kimwe mu bibafasha  gukorana bya hafi na bagenzi babo.

Mu bitwaye neza kurusha abandi bose  mu myitozo  baherewe  mu kigo cya gisirikare  cya Nasho  harimo  Pte Bizumuremyi Elissa wahawe igihembo  mu gihe  yakurikiwe  na Pte  Nshimiyimana  Leonce.



Izindi nkuru wasoma

FARDC ikomeje gushaka abasirikare benshi mu rwego rwo guhangana na M23.

Ubufatanye bw’ingabo hagati y’u Rwanda na Tanzania bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Abasirikare bashya ba RDF binjiranye ubushongore n’ubukaka mu ngabo z'igihugu.

Burundi-Kibira, operasiyo idasazwe yahitanye abasirikare babarirwa muri 80.

Ingabo z’u Rwanda zikomotse muri Cabo Delgado zageze i Kigali.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-23 08:10:51 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-bashya-ba-RDF--binjiranye-ubushongore-nubukaka-mu-ngabo-zigihugu.php