Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije n’umutwe wa Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, cyagabye igitero gikomeye kigamije kwica Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, uyobora umutwe wa Twirwaneho.
Iki gitero cyabaye hifashishijwe indege zitagira umupilote (drones) cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, mu teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Abashyigikiye Leta ya Kinshasa batangaje ko abasirikare batandatu bahasize ubuzima, barimo na Col Makanika bivugwa ko yaba yarakomeretse bikomeye.
Amakuru aturuka i Minembwe avuga ko FARDC yari ifite intego yo guca intege Twirwaneho, cyane ko bivugwa ko uyu mutwe witegura kwihuza na M23 kugira ngo barwanye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi. Nyamara abarwanyi ba Twirwaneho barwanyije ibitero by’izo drones, bagashwanyaguza zimwe mu zari zibagabweho.
Col Makanika, uvuga ko abarwanyi be baharanira kurengera abaturage b’Abanyamulenge, aherutse gutangaza ko adafite ikibazo cyo gukorana n’umutwe uwo ari wo wose ushaka guharanira uburenganzira bw’abaturage.
Yagize ati: "Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba M23 cyangwa abandi, ni uko na bo bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho aho gutega amajosi, turi kumwe.”
Umutwe wa Twirwaneho, ugizwe n’urubyiruko rw’Abanyamulenge, umaze igihe urwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uvuga ko uharanira kwirwanaho nyuma yo kubura ubundi buhungiro. Ibi byatumye RDC iwushinja gufatanya na M23 mu guhungabanya umutekano.
Iki gitero kije mu gihe umwuka wa politiki n’igisirikare mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana na Leta ya Kinshasa mu ntambara y’amoko n’inyungu za politiki.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show