English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports nyuma yo kuyisekurira i Kigali

Ikipe ya Mukura VS yakinnye neza yatsindiye Rayon Sports itakinnye neza kuri Stade Amahoro igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona,itsindira mu rugo no hanze muri uyu mwaka w’imikino.

Ni umukino muri Rayon Sports itabayemo nziza kuva kuri kapiteni Muhire Kevin utari mwiza, Iraguha Hadji, Fitina Omborenga, Bugingo Hakim n’abandi dore ko umukinnnyi wavuga wari mwiza kuri iyi kipe ari Rukundo Abdourahman.

Igikomeye ikipe yakoze mu gice cya mbere naho ku munota wa 33 yabonye igitego cyatsinzwe na Abeddy Biramahire ariko cyanzwe kuko Rukundo Abdourahman wabanje kwakira umupira wari uturutse iburyo yari yabanje kuwukora n’akaboko. Mukura VS ku bakinnyi bayo nka Jordan Ndimbumba n’abagenzi be yari ikipe nziza mu mikinire ariko amakipe yombi igice cya mbere akirangiza anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yari nziza cyane mu mikinire yayo kuva inyuma kugera hagati harimo Ntarindwa Aimable, Jordan Ndimbumba na Samson imbere hariyo Boateng Mensah na Destin Malanda. Rayon Sports yo mu mukino wose ntabwo yari nziza byumwihariko mu gice cya kabiri, ni ikipe yarushijwe cyane ko mu mukino wose abakinnyi bayo basanzwe ari beza nka Muhire Kevin uyobora umukino batari beza.

Ku munota wa 79 Iraguha Hadji utakinnye neza muri rusange yahawe umupira na Youssou Diagne bakinira inyuma iburyo maze uyu musore arawutakaza ufatwa na Boateng Mensah wahise awuha Samson wacenze rimwe maze ari hanze y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umunyezamu Khadime Ndiaye arirambura ananirwa gukora ku mupira uruhukira mu rushundura.Rayon Sports yagiye ikora impinduka ishyiramo abakinnyi nka Kanamugire Roger, Bagayogo Adama na Prinse Elanga Kanga ariko nabo batakinnye ibirenze abo basimbuye.

Ku munota wa 85 abakunzi ba Rayon Sports batangiye gutaha buhoro buhoro ari ku rundi hande abakunzi ba Mukura VS bari baje bari gutiza umurindi ikipe yabo kongeraho abakunzi ba APR FC bari muri Stade Amahoro yari abafana ibihumbi bigera muri 24 ku makuru twahawe na Rayon Sports mbere gato ko umukino utangira. Iminota 90 yarangiye Mukura VS igifite igitego 1-0 hongerwaho irindwi nayo yarangiye gutyo yegukanye amanota atatu nkuko yari yabikoze mu mukino ubanza wabereye i Huye muri Mutarama 2025.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports ikomeza kuba iya mbere n’amanota 46 irusha APR FC ya kabiri amanota ane gusa irakina umukino wayo kuri iki Cyumweru saa kumi nebyiri kuri Kigali Pele Stadium yakira Vision FC.



Izindi nkuru wasoma

Marine Le Pen nta zitabira amatora ya Perezida nyuma yo guhamwa n’icyaha

Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports nyuma yo kuyisekurira i Kigali

Leta ni Umubyeyi! – Ubuhamya bw’abaturage bafashijwe na BDF nyuma yogusonerwa Miliyoni 50

Karongi yabonye umuyobozi mushya nyuma y’amezi 4 uwari Umuyobozi wako yeguye

Sudani y’Epfo: Icyakurikiye nyuma y’itabwa muri yombi rya Riek Machar



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-29 21:17:14 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mukura-VS-yahagaritse-umuvuduko-wa-Rayon-Sports-nyuma-yo-kuyisekurira-i-Kigali.php