Derby des Mille Collines ihuza APR FC na Rayon Sports ishobora kuzagaruka umwaka utaha.
Hari hashize iminsi hari impaka zitandukanye zagarukaga ku mukino wa Rayon Sports na APR FC, wagombaga kuzakinwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.
Gusa kugeza ubu Rwanda Premier League yatangaje ko uyu mukino kimwe nindi yose yo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona, izaba ibirarane kubera imikino y’Amavubi yo gushaka itike ya CHAN 2024.
Uyu mukino wateje impaka mu bakunzi ba ruhago dore ko ikipe ya APR FC yari yasabye Urwego ruyobora rukanategura shampiyona y’u Rwanda, ko yabanza gukina ibirarane byose ifite birimo umukino wari kubahuza na Gasogi United ndetse na Rutsiro FC, hanyuma ikabona gukina na Rayon Sports.
Ibyo byatumye havugwa amagambo menshi , cyane ko umukino wose uhuza aya makipe abiri afatwa nk’amakipe y’ubukombe kurusha andi muri shampiyona y’u Rwanda, ubanzirizwa n’impaka za hato na hato.
Birumvikana ko uyu mukino wasubiswe kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aho iri kwitegura gucakirana na Djibouti mu ijonjora ry’ibanze.
Ikipe izasezerera indi hagati y’u Rwanda na Djibouti, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Kenya na Sudan y’Epfo. Iri rushanwa rizabera mu bihugu bitatu birimo Uganda, Kenya na Tanzania.
Imikino ibanza y’ijonjora rya mbere yo gushaka itike yo kujya muri CHAN, iteganyijwe kuzakinwa mu matariki ya 25-27 Ukwakira 2024, mu gihe iyo kwishyura izakinwa mu matariki ya 1-3 Ugushyingo 2024.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show