English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Derby des Mille Collines ihuza APR FC na Rayon Sports ishobora kuzagaruka umwaka utaha.

Hari hashize iminsi hari impaka zitandukanye zagarukaga ku mukino wa Rayon Sports na APR FC, wagombaga kuzakinwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Gusa kugeza ubu Rwanda Premier League yatangaje ko uyu mukino kimwe nindi yose yo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona, izaba ibirarane kubera imikino y’Amavubi yo gushaka itike ya CHAN 2024.

Uyu mukino wateje impaka mu bakunzi ba ruhago dore ko ikipe ya APR FC  yari yasabye  Urwego ruyobora rukanategura shampiyona y’u Rwanda,  ko yabanza gukina ibirarane byose ifite birimo umukino wari kubahuza na Gasogi United ndetse na  Rutsiro FC, hanyuma ikabona gukina na  Rayon Sports.

Ibyo byatumye havugwa amagambo menshi , cyane ko umukino wose uhuza aya makipe abiri afatwa nk’amakipe y’ubukombe kurusha andi muri shampiyona y’u Rwanda, ubanzirizwa n’impaka za hato na hato.

Birumvikana ko uyu mukino wasubiswe kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aho iri kwitegura gucakirana na Djibouti mu ijonjora ry’ibanze.

 Ikipe izasezerera indi hagati y’u Rwanda na Djibouti, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Kenya na Sudan y’Epfo. Iri rushanwa rizabera mu bihugu bitatu birimo Uganda, Kenya na Tanzania.

Imikino ibanza y’ijonjora rya mbere yo gushaka itike yo kujya muri CHAN, iteganyijwe kuzakinwa mu matariki ya 25-27 Ukwakira 2024, mu gihe iyo kwishyura izakinwa mu matariki ya 1-3 Ugushyingo 2024.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

Ikipe ya Kiyovu Sports yagarikiwe i Rubavu ikomeza kugwa mu mu mpanga.

Rayon Sports yabonye intsinzi ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gusarura amanota atatu kuri Bugesera

Ese Rayon Sports iritsindira Bugesera FC? Icyo imibare yerekana mbere y’umukino.

Shampiyona y’u Rwanda yagarutse: APR FC iracakirana na Gasogi United, Rayon Sports na Bugesera FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-10 18:32:31 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Derby-des-Mille-Collines-ihuza-APR-FC-na-Rayon-Sports-ishobora-kuzagaruka-umwaka-utaha.php