English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yabonye intsinzi ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gusarura amanota atatu kuri Bugesera FC.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, guntsiinda  uyu mukino byatumye yicara ku mwanya wa kabiri by’agateganyo mu gihe Bugesera FC yakomeje kujya aharindimuka.

Wari umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, wanitabiriwe n’abakunzi benshi ba Rayon Sports, maze iyi kipe inawitwaramo neza cyane bitari ugutsinda gusa ahubwo no ku mikinire yakinaga neza nk’uko byagaragariraga abawurebaga.

Nubwo yatsinze ariko Bugesera FC na yo yakinnye neza ariko kubona ibitego bikomeza kuyibera ihurizo rikomeye cyane ko bamyugariro ba Rayon Sports bari bahagaze neza kuri uyu mukino.

Rayon Sports yari  hejuru cyane kuri uyu mukino byayisabye gutegereza iminota 21 kugira ngo Yousou Ngagne anyeganyeze inshundura , uyu musore ukomoka muri Senegal yatsinze igitego  kiza ku mupira yarahawe na Muhire Kevin maze aba ahagurukije abafana atyo cyane ko bari benshi.

Ku munota wa 28, Rayon Sports yasatiraga cyane yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri nyuma yaho Umunya-Senegal yacenze abakinnyi babiri ba Bugesera FC bagakumbagara, ateye mu izamu, umupira ukurwamo na Arakaza wari waguye.

Ku munota wa 45+2, Muhire Kevin yahannye ikosa ryakorewe kuri Bassane mu ruhande, umupira ukurwamo na Arakaza awushyira muri koruneri itagize ikivamo. igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0 cyatsinzwe Youssou Ngagne.

Nyuma y’iminota itanu igice cya kabiri gitangiye, Rayon Sports yakuyemo Iraguha Hadji na Rukundo Abdourahman ishyiramo Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo.

Uyu Munya-Mali Bagayogo ku munota wa 63 yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo yinjira neza maze arekura umupira, Kapiteni we Muhire Kevin ahita atanga umupira wa kabiri wavuyemo igitego cyatsinzwe na rutahizamu Fall Ngagne witwaye neza muri uyu mukino uretse no gutsinda.

 Iki gitego ni cyo cyarangije umukino Rayon Sports ibonye amanota atatu ayishyira mu mwanya wa kabiri n’amanota 11 n’ibitego bine izigamye. Mu  gihe Bugesera FC yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota atatu.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Etincelles iri gutaka amapfa n’inzara yanganyije n’Amagaju ibitego 2-2 naho Musanze FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 isubira i Huye yimwiza imoso.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga bayobowe na kapiteni Muhire Kevin .

Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Omar Gning, Kanamugire Roger, Rukundo Abdulrahman, Muhire Kevin (c), Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Aziz Bassane.

Abakinnyi ba  Bugesera  FC babanje mu kibuga barangajwe  imbere na  Kaneza Augustin .

Arakaza Mac Arthur, Mucyo Didier Junior, Iracyadukunda Eric, Hirwa Jean de Dieu, Ciza Jean Paul, Kaneza Augustin (c), Niyomukiza Faustin, Dukundane Pacifique, Bizimana Yannick, Gakwaya Leonard na Nyarugabo Moise.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Derby des Mille collines ya humuye! Rayon Sports yorohereje abakunzi bayo bazareba uyu mukino.

Sempoma Félix na Munyankindi Benoit bahanaguweho ibyaha bari bakurikiranyweho.

Yarabenzwe ahita yiyahura nyuma yo guha akavagari k’amafaranga umumotari amwizeza ko bazabana.

Amakuru mashya: RURA yatangaje ibiciro bishya bizajya byishyurwa hakurikijwe ibirometero wagenze.

Bipfubusa Joslin yagaruwe ku nshingano ze nk’umutoza mukuru muri Kiyovu Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-19 21:06:10 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yabonye-intsinzi-ya-gatatu-yikurikiranya-nyuma-yo-kwisarurira-amanota-atatu-kuri-Bugesera-FC.php