Ese Rayon Sports iritsindira Bugesera FC? Icyo imibare yerekana mbere y’umukino.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, shampiyona y’u Rwanda ikiciro cya mbere 2024-2025, iragaruka hakinywa umunsi wayo wa Gatandatu.
Umukino uzahuza Rayon Sports na Bugesera uzaba ari ishiraniro, akaba ari n’umukino igomba gutsinda kugirango igarure ikizere mu bafana bayo.
Icyo imibare ivuga mbere y’umukino.
Imibare yerekana ko kuva muri 2015 kugeza muri uyu mwaka ,Rayon Sports imaze gukina na Bugesera FC inshuro 17 muri shampiyona. Rayon Sports yatsinzemo imikino 15,banganya umukino 1 naho Bugesera FC itsindamo umukino 1.
Uyu mukino umwe ikipe ya Bugesera FC yawutsinze tariki ya 21 z'ukwezi kwa 10 mu 2017, ikaba yarayitsinze igitego 1-0,ubwo bivuze ko hashize imyaka 11 itazi uko kuyitsinda bimera.
Muri iyi mikino 17 amakipe yombi amaze gukina, Rayon Sports yinjijemo ibitego 32 naho Bugesera FC yo yinjizamo ubitego 6. Rayon Sports igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 4 n'amanota 8 mu gihe Bugesera FC yo iri ku mwanya wa 12 n'amanota 3.
Indi mikino izakinywa ku wa 19 na 20 Ukwakira 2024.
Ku wa 19 Ukwakira 2024 hazakinywa imikino izahuza: Etincelles FC na Amagaju FC, Musanze FC na Mukura VS, Muhazi United na Rutsiro FC, Rayon Sports yakire Bugesera FC naho APR FC yakire Gasogi United Saa Moya z'Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku wa 20 Ukwakira hazakinywa imikino izahuza: Police FC na Gorilla FC naho Marine FC yo yakire Kiyovu Sports mu gihe ku wa Mbere ho ikipe ya AS Kigali izakira Vision FC.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show