DRC:Muri gereza ya Butembo hamaze gupfira imfungwa 56
Kuva muri Mutarama uyu mwaka, muri gereza ya Kakwangura iherereye mu mujyi wa Butembo,Intara ya Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hamaze gupfira imfungwa 56.
Umushakashatsi akaba n'umunyamategeko Me Sekera Kasereka, yasobanuye ko izi mfu ziterwa no kuba iyi gereza ifungiwemo imfungwa nyinshi kandi umubare ukaba ukomeje kwiyongera buri munsi.
Uyu munyamategeko akomeza avuga ko ubushinjacyaha bw'igisirikare cya DRC bufite uruhare runini mu kongera ubucucike muri iyi gereza ,kuko abenshi bafungiyemo ari bwo bwabohereje butitaye ku biteganywa n'amategeko.
Umudepite uhagarariye Butembo mu Nteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rw'Intara, Bienvenu Lutshumbi, aherutse kwandikira Minisitiri w'Ubutabera, Constant Mutamba ,amusaba gufata ingamba zatuma ubucucike muri iyi gereza bugabanuka.
Uyu mudepite yasabye ko hakubakwa izindi nyubako za gereza zigezweho bigendaye n'ikibazo cy'ubucucike n'umutekano muke byugarije iyo gereza.
Gereza ya Kakwangura ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 180, ariko ubu irimo 1341.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show