English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

Umuvugizi wa leta ya Kinshasa  Patrick  Muyaya,yatangaje ko  abitabye IMANA bakomeje  kwiyongera  muri gereza  nkuru ya Makala iherereye Kinshasa  mumurwa mukuru.'Mu gitondo cyo ku wa 02 Kanama 2024 humvikanye amasasu meshi  kuri gereza ya Makala aho yaraswaga  kumfungwa  zar i ziyifungiyemo  nyuma y’uko zari zigeragezje  gushika  iyo gereza,ibi bikaba byarashimangiwe n’abategetsi  ba DRC.

 

Minisitiri w’umutekano  w’imbere mu gihugu Jacqueline  Shabani,yatangarije abaturage ko imfungwa  129 ko arizo zahasize ubuzima, zirimo 24 zarashwe n’abacungagereza, hakomereka 59,izindi z’abagore zifatwa ku ngufu.

 Iyi mibare yaje kwamaganirwa kure n’imiryango iharanira  ikiremwa muntu  yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, isaba ko hakorwa iperereza  ryimbitse  ryafasha  abanyekongo kumenya no gusobanukirwa  imibare nyakuri yabapfiriye  ndetse n’abakomerekeye  muri  gereza  ya Makala.

 

Ku itariki ya 09/09/2024 Patrick Muyaya  yatangaje ko  Perezda  Tshisekedi  yasabye abari gukora iperereza  kubyabereye muri gereza ya ma  Makala  ko bategetswe  kugaragaza  ibyavuyemo  mugihe kitarenze iminsi irindwi.

Yagize ati:” Birababaje kandi biteye agahinda. Umubare abapfuye  wari 129,ariko ubu hiyongrereyemo abandi 2 bazize ibikomere,icyo twakoze ni ukugaragaza ukuri.”

Kugeza ubu ibiro bya LONI byatangiye iperereza ku byaha birimo gufata ku ngufu.

Ku bijyanye n’abagore bafashwe ku ngufu MInisitiri w’intebe wungirije ushinzwe Ubutabera yavugaga ko abamaze kumenyekana ari 48 bafashwe ku ngufu muri gereza ya Makala.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 09:52:13 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Imfungwa-129-zimaze-gupfira-muri-gereza-ya-Makala.php