Leta ya DRC yambuye M23 Uduce Umunani muri Kivu y’Amajyepfo: Uko urugamba rwagenze
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ryamaze kwambura M23 uduce umunani two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko ingabo za Leta zigaruriye turiya duce two muri Chefferie ya Buhavu ho muri Teritwari ya Kalehe, nyuma yo kugaba ibitero by’uruhurirane ku birindiro bya M23.
Imirwano y’impande zombi yari imaze iminsi itatu ijya mbere.
Uduce M23 bivugwa ko yambuwe turimo Remera, Bushaku ya mbere n’iya kabiri, Nyabarongwa, Mwami wa Idjwi na Chizi.
Turimo kandi Lumbishi, Igali, Bishaka, Shanje, Chambombo, Kafufula na Katale; nk’uko Sosiyete Sivile yo muri Kalehe ibivuga.
Amakuru avuga ko kugeza kuri uyu wa Kane imirwano yakomeje, nyuma y’uko M23 yari imaze kubona umusada w’Ingabo zaturutse ku kibuga cy’indege cya Kavumu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show