English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, inkongi y’umuriro yadutse mu bwato bw’imbaho butwarwa na moteri, bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400, ubwo bwari bugeze hafi y’Umujyi wa Mbandaka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abantu bagera kuri 50 bapfuye, abandi barabarurwa nk’ababuriwe irengero, mu gihe abarenga 100 batabawe mu buryo bwihuse, bamwe muri bo bagaragaza ibikomere bikabije.

Komiseri Loyoko, ushinzwe kugenzura umutekano ku ruzi rwa Congo, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yatewe n’umugenzi wari watekaga mu gice cyo imbere mu bwato, bigateza inkongi y’umuriro yahise ikwira mu bwato bwose.

Ubu bwato, bwitwaga HB Kongolo, bwari buvuye ku cyambu cya Matankumu bugana muri teritwari ya Bolomba, bushya bukimara kugera hafi ya Mbandaka. Abenshi mu baguwe gitumo n’iyi mpanuka bari abagore n’abana, aho benshi muri bo bapfuye nyuma yo kwiroha mu mazi bahunga umuriro, nyamara nta bushobozi bwo koga bari bafite.

Abashinzwe ubutabazi, barimo Croix-Rouge n’inzego z’ibanze, bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse cyangwa imirambo y’ababuriwe irengero.

Impanuka nk’izi zigaragara kenshi mu ruzi rwa Congo, bitewe no kurenza urugero rw’abantu amato apakira, kutagira ibikoresho by’umutekano birimo amakoti yo koga, ndetse n’uko ingendo nyinshi zikorwa nijoro. Mu Ukuboza 2024, indi mpanuka nk’iyi yahitanye abantu 38 ubwo ubwato bwari butwaye abarenga 400 bava mu birori bya Noheli.

Ubuyobozi bwa RDC burasabwa kongera ubushishozi n’ingamba zikomeye mu kugenzura ingendo zo mu mazi, kugira ngo ubuzima bw’abaturage butakomeza kuba mu kaga.



Izindi nkuru wasoma

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

Kashmir yongeye kuba igicumbi cy’amaraso nyuma y’igitero cyahitanye abantu 15

Uko James yitwikiye inzu inshuro Ebyiri mu ijoro Rimwe agamije kureba abazimya inkongi y’umuriro

DRC: Abacuruzi b’amafi baratakambira Leta nyuma yo kubura abaguzi n’ubwishyu bw’amadeni

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-18 12:56:47 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Abantu-50-bahitanywe-ninkongi-yumuriro-yibasiye-Ubwato.php