English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Christopher Wray uyobora FBI azegura mbere yuko Perezida Trump atangira kuyobora Amerika.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iperereza imbere muri Amerika, FBI, Christopher Wray, yatangaje ko azakora inshingano ze kugeza muri Mutarama 2025, akegura mbere y’uko Perezida Donald Trump atangira kuyobora Amerika.

Trump wongeye gutorerwa kuyobora Amerika kuva mu 2025, yagaragaje ko azahita yirukana Christopher Wray wagiye muri uyu mwanya mu 2017, akamusimbuza Kash Patel, kubera ibirego ingoma ye yamukurikiranyeho.

Wray yabwiye abakozi ba FBI ati “Nafashe umwanzuro ko icyabera cyiza urwego ari uko nakora kugeza ku musozo w’ubutegetsi buriho muri Mutarama ubundi nkegura. Ubu ni bwo buryo bwiza bwafasha urwego kutagwa mu mutego, mu gihe hongerwa imbaraga mu kubahiriza amahame n’indangagaciro tugenderaho mu gukora akazi.”

Uyu mugabo yavuze ko atari icyemezo kimworoheye kuko akunda akazi akora, akunda kuba mu biro bya FBI kandi agakunda abaturage ba Amerika.

Yavuze ko nta muntu ukwiye gutegeka FBI ibyo ikora, kuko nta muntu ibogamiraho, uretse kujya ku ruhande rw’icyo itegeko nshinga rivuga, no ku ruhande rw’abaturage bose.

Ati “Hatitawe ku bibera hanze aha, twebwe tugomba gukora akazi kacu mu nzira iboneye, tugakorana umuhate n’ubunyangamugayo.”

Trump amaze gutorwa yavuze ko kwirukana Wray bizashyira iherezo ku kuba FBI yaragizwe igikangisho gituma hatabaho ubutabera.

Yavuze ko ku buyobozi bwa Wray, FBI yasatse urugo rwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugeza agejejwe imbere y’ubutabera.

The Guardian ari nay o dukesha iyi nkuru yanditse ko Wray azaba asezeye mu kazi habura imyaka ibiri n’igice ngo asoze manda y’imyaka 10 umwanya yari arimo bawumaramo. Umuyobozi Mukuru wa FBI ashyirwaho na Perezida wa Amerika akemezwa na Sena.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 12:11:50 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Christopher-Wray-uyobora-FBI-azegura-mbere-yuko-Perezida-Trump-atangira-kuyobora-Amerika.php