Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’
Mikel Arteta yemeje ko yahamagaye Pep Guardiola mbere yo gutsinda Real Madrid, avuga ko uyu mugabo amufitiye umwenda w’ishimwe ritazashira.
Umutoza w’ikipe ya Arsenal FC, Mikel Arteta, yatangaje ko mbere y’uko batsinda Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League wabaye ku itariki ya 16 Mata 2025, yahamagaye Pep Guardiola ngo amushimire byimbitse ku ruhare yagize mu rugendo rwe nk’umutoza.
Arteta yavuze ko atashoboraga kujya muri uyu mukino utoroshye ataramushimira, kuko imyaka 4 yamaze ari umwungiriza wa Guardiola i Manchester City yamuhaye byinshi birenze amasomo y’imikinire.
Ati “Namuhamagaye mu gitondo. Nari ngiye kumushimira. Yabaye umwarimu, urugero rwiza, kandi imyaka 4 namaze mwigira yampinduriye byinshi.”
Ikipe ya Arsenal yaje gutsinda Real Madrid igiteranyo cy’ibitego 5-2 (ubanza 3-1, kwishyura 2-1), ihita yerekeza muri 1/2 ku nshuro ya gatatu mu mateka yayo, aho izahura na Paris Saint-Germain.
Arteta yavuze ko intsinzi ibaye ishema kuri Arsenal kuko bayigezeho mu gihe bafite imvune nyinshi mu ikipe kandi benshi bari babasuzuguye.
Ati “Si intsinzi gusa, ahubwo ni uko tuyigezeho. Twagize ibibazo byinshi by’imvune ariko abakinnyi bagaragaje umutima wo kurwana ku ikipe.”
Arsenal na PSG bazahura tariki ya 29 Mata 2025 mu mukino ubanza, naho uwo kwishyura ubere tariki ya 7 Gicurasi 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show