English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS

Mu gihe Shampiyona y'u Rwanda irimo kwinjira mu mizo ya nyuma y'ishiraniro, ikipe ya Rayon Sports yikoreye igihombo gikomeye nyuma y’ihagarikwa ry’abatoza bayo babiri barimo Umutoza Mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, n’Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kubahagarika kubera umusaruro muke w’iyi kipe, watumye itakaza umwanya wa mbere yari imaze igihe kinini iyoboye.

Iyi nkuru y’ihagarikwa ry’aba batoza yatangiye gucicikana mu ijoro ryakeye, nyuma y’uko Rayon Sports inganyije na Marine FC ibitego 2-2 mu mukino wababaje bikomeye abafana, by’umwihariko kubera amakosa ashinjwa umunyezamu Khadime Ndiaye.

Rayon Sports, ikunzwe kwitwa Murera, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, ikurikiye APR FC iyirusha inota rimwe gusa. Gusa, mu mikino icumi iheruka gukina, iyi kipe yatsinzemo itatu gusa, indi ikarangira inganyije cyangwa itsinzwe—ikimenyetso cy’imbaraga ziri gusaza mu rugamba rwo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Ibyemezo byafashwe bije mu gihe Rayon Sports yitegura umukino ukomeye wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Mukura Victory Sports ku wa Kabiri. Mukura ni ikipe iheruka no gutsinda Rayon igitego 1-0 muri Shampiyona, bigaragaza ko itari umushyitsi woroshye.

Kuri ubu, imyitozo y’ikipe iyobowe na Rwaka Claude, wahoze atoza Rayon Sports y’abagore, akaba aherutse kuzamurwa mu ikipe y’abagabo nk’Umutoza Wungirije. Uyu mugabo arahabwa amahirwe yo kugarura icyizere mu bakunzi ba Rayon Sports.

Ese iyi mpinduka izazana igisubizo cyangwa ni intangiriro y’ibindi bibazo muri Gikundiro?



Izindi nkuru wasoma

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-14 09:24:33 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-mu-Gihirahiro-Robertinho-na-Mazimpaka-bahagaritswe-mbere-yurugamba-na-Mukura-VS.php