English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bruce Melodie na Mr.Kagame basabiwe gufatirwa ingamba nyuma y'indirimbo baherutse gushyira hanze


Ijambonews. 2020-05-20 15:08:55

Mu gihe gito indirimbo “Ntiza”ihuje abahanzi Bruce Melody na Mr Kagame ishyizwe ahagaragara bamwe bakayishinja ubusambanyi, RALC yateranye hakozwe raporo isaba Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco gufata ingamba zo kuyihagarika.

RALC basaba abahanzi guhanga ibintu bifitiye akamaro umuryango nyarwanda aho guhanga ibidafite icyo bibamariye RALC ivuga ko yateranye yiga ku kibazo cy’ibihangano byiganjemo amagambo nyandagazi bikomeje kuba byinshi.

Nyuma yo gusuzuma iki kibazo bivugwa ko hakozwe raporo igomba gushyikirizwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ndetse ibikubiyemo bikaba ari ugusaba ko iyi Minisiteri ifata ingamba zo guhagarika iyi ndirimbo.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ururimi muri RALC, Modeste Nsanzabaganwa yavuze ko basaba abahanzi guhanga ibintu bifitiye akamaro umuryango nyarwanda aho guhanga ibidafite icyo bibamariye.

Uyu muyobozi muri RALC yavuze ko abahanzi kenshi babikora bashaka kwigarurira urubyiruko ariko kubwe asanga hari uburyo bundi babigaruriramo bitabaye ngombwa ko bakoresha amagambo nyandagazi.

Yavuze kandi ko bagerageza kugira inama abahanzi baguye muri uyu mutego gusa ngo uzananirana haziyambazwa amategeko. Ati “Ntiduhwema kuganira nabo nubwo bidusaba guhozaho.

Abo twahuye bagiye bahinduka ariko nanone uzatunanira nawe tuziyambaza izindi nzego kuko bakwiye kumenya ko hariho amategeko ngengamyitwarire.”

Ni nyuma y’ikiganiro uru rwego ruherutse kugirana na Celebzmagazine.com bakemeza ko hari abahanzi nyarwanda bagenda birengagiza amategeko ari ko vuba bihagurukirwa.

Guhabwa ibihano ku bahanzi byaherukaga kuvugwa kuri Oda Paccy wahanishijwe kwamburwa izina ry’ubutore na Dr Jiji indirimbo ye Came to bed yavuzweho kugira amashusho y’ubusambanyi gusa igitangaje ikaba igihari ndetse yifashishwa mu birori.

Tanzania na Kenya ho ingamba zimaze kumenyerwa by’akarusho abahanzi baritwararika uwananiranye agahanwa.



Izindi nkuru wasoma

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame

Israel yasohoye itangazo rishobora guteza intambara nshya, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 330



Author: Ijambonews Published: 2020-05-20 15:08:55 CAT
Yasuwe: 1142


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bruce-Melodie-na-MrKagame-basabiwe-gufatirwa-ingamba-nyuma-yindirimbo-baherutse-gushyira-hanze.php