Perezida Tshisekedi mu nzira zo gushyiraho Guverinoma nshya
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu rugendo rwo gushyiraho Guverinoma nshya , mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke, ibibazo by’imibereho y’abaturage ndetse n’ubukungu bumeze nabi.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Perezida Tshisekedi yagize Prof. Cashmir Eberande Kolongere, umujyanama we wihariye mu by’umutekano, inshingano zo kuganira n’abanyapolitiki n’abandi bayobozi b’imiryango itandukanye kugira ngo hamenyekane uko babona ejo hazaza h’igihugu. Intego y’ibi biganiro yari ugufata imyanzuro yafasha mu ishyirwaho rya Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu.
Nubwo iyi gahunda yagaragazaga ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo igihugu gihanganye na byo, bamwe mu banyapolitiki bakomeye batayitabiriye. Barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi, abagaragaza kutemera uburyo iyi gahunda yatangijwe cyangwa kutagira icyizere ku musaruro wayo.
Ku wa 25 Nyakanga 2025, Perezida Tshisekedi yayoboye inama y’abaminisitiri aboneraho gushimira abari bagize guverinoma isoje ku murimo bakoze no kwifuriza intsinzi abazakomeza gukorana n’ubuyobozi bushya. Ubutumwa bwe bwafashwe n’abatari bake nk’icyemezo gifatika cy’uko Guverinoma nshya igiye gutangazwa vuba.
Nubwo urutonde rw’abazaba bayigize rutaramenyekana, biravugwa ko Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka agifitiwe icyizere gikomeye, bikaba bishoboka ko azakomeza kuyobora iyi guverinoma nshya.
Iyi Guverinoma nshya itegerejwe na benshi mu Banye-Congo, yitezweho gukemura ibibazo by’ingutu byugarije igihugu ndetse no guha icyizere abaturage bifuza impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu cyabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show