Abantu bagurisha Simukadi zishaje cyangwa zakoreshejwe bashyiriweho ingamba zikomeye
Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ,Charles Gahungu, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri RURA, yagaragaje impungenge zikomeye ku bantu bagurisha simukadi zishaje cyangwa zakoreshejwe n’abandi, avuga ko ari ibyago bikomeye ku baguzi baba bagiye kuzikoresha.
Gahungu yavuze ko kugura simukadi ku bantu batizewe bishobora gutuma umuntu agira ibibazo bitandukanye, birimo kuba iyo simukadi ishobora kuba yarakoreshejwe mu byaha bikomeye, cyangwa ikaba ifitanye isano n’ibikorwa bitemewe n’amategeko.
Ati“Kugur ana bariya bantu simukadi, uba wishyize mu byago kuko ntuzi inkomoko yayo. Iyo simukadi ishobora kuba yarakoreshejwe mu byaha bikomeye, bityo bikagushora mu bibazo bitunguranye,”
Yongeyeho ko RURA iri gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira no guhashya ubu buryo bwo kugurisha simukadi mu buryo butemewe, hagamijwe kurinda abakiriya gukoresha simukadi zitemewe.
RURA irakangurira abakoresha telefone kugura gusa simukadi ku bigo byemewe, ndetse no kugenzura ko simukadi bahabwa ari nshya kandi zujuje ubuziranenge, kugira ngo birinde ingaruka mbi ziterwa no gukoresha simukadi zishaje cyangwa zakoreshejwe n’abandi.
Mu bihe byashize, hagaragaye ibibzo byinshi byatewe no gukoresha simukadi zagurishijwe mu mu nzira zitemewe, harimo kwibwa amakuru , n’ibikorwa by’ubujura bw’ikoranabuhanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show