English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bite bya Paul Pogba wabwiwe na Juventus ko adakenewe nyuma yo kubahombera?

Mu kiganiro umuyobozi w'ikipe ya Juventus,Cristiano Giuntoli yagiranye na DAZN yemeje ko ibyabo n'umukinnyi wayo ,Paul Pogba byarangiye bijyanye n'uko bashoye imbaraga zabo mu bandi bakinnyi kandi ikipe ikaba yazuye, bityo ko batazakomezanya.

Mu ntangiriro z'uku kwezi  k’ Ukwakira ni bwo Paul Pogba ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe kubera gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka ‘testosterone’ biva ku myaka ine yarakatiwe bijya ku mezi 18.

Ibi byabaye nyuma yuko abanyamategeko b’uyu mukinnyi bari bajuriye mu Rukiko rwa Siporo (CAS) kuri iki cyemezo cyari cyaramufatiwe aho yavugaga ko atigeze akoresha imiti yongera imbaraga.

Biteganyijwe ko uyu Paul Pogba ugifite amasezerano mu ikipe ya Juventus azamugeza muri 2026 azasubira mu kibuga mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha gusa umuyobozi w'iyi kipe yo mu Butaliyani yatangaje ko ibyabo nawe byarangiye dore ko mu mwaka ushize bahatiwe gushora imari mu bandi bakinnyi batandukanye.

Ni ibyo yatangaje ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu ubwo yaganiraga na DAZN mbere y'uyu mukino bari bagiye gukinamo na Lazio muri shampiyona.

Cristiano Giuntoli yagize ati " Uruhande rwacu rurasobanutse. Paul Pogba yabaye umukinnyi ukomeye, amaze igihe kinini hanze kandi umwaka ushize twahatiwe gushora imari mu bandi bakinnyi. Ubu rero uko ikipe imeze iruzuye."

Ibi uyu miyobozi yabitangaje mu gihe umukinnyi we aheruka gutangaza ko yumva ashaka gukomeza gukinira ikipe ya Juventus.

Paul Pogba w'imyaka 31 yasubiye muri Juventus mu 2022 avuye muri Manchester United gusa kuva yagerayo yakunze kurangwa n'ibibazo by'imvune.

Aheruka kuyikinira umukino mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize ku mukino bari bakinnyemo na Empoli nabwo yari yinjiyemo asimbuye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Fatakumavuta yabaye sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Dr. Thierry amushyize ku karubanda

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.

Bite bya Paul Pogba wabwiwe na Juventus ko adakenewe nyuma yo kubahombera?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 09:33:32 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bite-bya-Paul-Pogba-wabwiwe-na-Juventus-ko-adakenewe-nyuma-yo-kubahombera.php