English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa  na APR FC 1-0.

Perezida wa Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles, nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0, yanze kubyihererana atangaza ibyo abasifuzi babakoreye bitari byiza.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 20 ukwakira hasubukuwe umukino wa APR FC na Gasogi United wari wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye kuwa gatandatu tariki 19 ukwakira 2024, igatuma uyu mukino udakomeza.

Uyu mukino wari wasubitswe ugeze ku munota 15 gusa w’igice cya mbere unasubukuwe niwo munota bahereyeho nkuko amategeko abiteganya. Wari umukino mwiza ukurikije uko amakipe yari yiteguye  neza uyu mukino.

Nyuma y’uyu mukino KNC ntakintu yigeze agira icyo atangaza gikomeye ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 ukwakira 2024, nibwo uyu muyobozi yatangaje icyatumye kubona intsinzi bigorana cyane kuri Gasogi United ye.

Yagize ati “ Wari umukino urimo ibibazo byinshi. Burya gukina umukino iminsi ibiri, ibyo ubwabyo bibabigoye cyane cyane kuri aba bakinnyi bato kugirango azite ku mukino cyane mu minsi ibiri n’akazi katoroshye.”

KNC yanatangaje ko gukina uyu mukino hari abakinnyi bari bafite ibibazo ndetse bamwe bashyirwa ku myanya batari basanzwe bakinaho biri mu byabakozeho.

Yagize ati “ Uyu mukino twawukinnye dufitemo utubazo tumwe tw’abakinnyi bahengetse. Umukinnyi wacu wakinaga kuri 6, yakorewe ikosa na Lamine Bah aho kugirango bahane uwamukoreye ikosa bahana uwacu banamuha ikarita byaduciye intege.”

Uyu muyobozi wa Gasogi United yagize icyo avuga no kubasifuzi b’uyu mukino yemeza ko babogamiye kuri APR FC mu buryo bugaragarira buri wese wari ku mukino.

Yagize ati “Ntabwo byashobokaga ko tugera mu rubuga rwamahina ngo tugire icyo dukora  ku myitwarire yabano bantu ( abasifuzi ) ariko nirinze kubavugaho gusa nabo ubwabo bitekerezeho. Umusifuzi wa mbere n’uwa kabiri basifuye ubona bafite gahunda ariko ni ikimwaro kuri bo.”

Uyu mukino wa Gasogi United na APR FC niwo wasoje imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Muri iyi wikendi shampiyona iraba yakomeje hakinwa imikino y’umunsi 7 ariko amakipe azakina ni adafite abakinnyi barenze 2 mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Fatakumavuta yabaye sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Dr. Thierry amushyize ku karubanda

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-21 08:48:41 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Gasogi-United-KNC-yabonye-abo-abyegekaho-nyuma-yo-gutsindwa--na-APR-FC-10.php