English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Fatakumavuta yabaye sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Dr. Thierry amushyize ku karubanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, DR.Murangira B.Thierry yatangaje ko Fatakumavuta uheruka gutabwa muri yombi, bamupimye bagasanga anywa ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero cyo hejuru.

Mu kiganiro Dr.Murangira yagiranye na RBA, yavuze ko bakimara gufunga Fatakumavuta, bamupimye bakamusangamo urumogi ruri ku kigero cya 298, mu gihe ikigero gisanzwe ari hagati ya 0-20.

yagize ati “Twaje kumupimisha ibiyobyabwenge dusanga akoresha urumogi, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko afite igipimo cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0 na 20.”

Dr.Murangira yavuze ko iki nacyo ari icyaha gihita kiyongera ku bindi yashinjwaga birimo kubuza amahwemo abantu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Birimo kandi gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu zigambiriye no kubashyamiranya.

Fatakumavuta, yatawe muri yombi nyuma yuko yakunze kugaragara mu biganiro atangira ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, akoresha amagambo akomeye kuri bamwe mu basanzwe bazwi mu myidagaduro.

Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Byinshi mutamenye ku mugore witabiye Imana nyuma yo kurarana na Pasiteri i Nyaruguru

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-22 14:47:44 CAT
Yasuwe: 387


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hemejwe-amakuru-avuga-ko-Fatakumavuta-akoresha-ikiyobya-gitubutse.php