Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.
Igisirikare cya Leta ya Congo cyatangaje ko cyavanye inyeshyamba za M23 mu gace ka Kalembe. Ni nyuma y’amakuru yemezaga ko umutwe wa M23 wafashe aka gace nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru.
Ku wa mbere, bamwe mu bahagarariye Teritwari ya Walikale bemeje imirwano yabaye ku cyumweru n’ifatwa ry’agace ka Kalembe kari hafi y’urubibi rwa teritwari za Walikale na Masisi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko imirwano yubuye ku wa mbere ahagana saa yine z’amanywa muri ako gace hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za leta.
Ku wa mbere nimugoroba igisirikare cya FARDC cyatangaje ko cyavanye M23 muri Kalembe kandi ko “FARDC igenzura byuzuye ako gace” nyuma y’uko “benshi mu bagize umutwe wa M23 basubiye inyuma bagana i Masisi.’’
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo yadutse bushya mu mpera y’umwaka wa 2021, yatumye abantu barenga ibihumbi 500 bava mu byabo mu gihe abasivile batazwi neza umubare baburiye ubuzima muri iyo ntambara, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DRC nk’uko BBC yabyanditse.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show