Azanye ibimenyetso simusiga: Munyakazi Sadate ahishuye uruhare rwe muri Rayon Sports
Umunyamategeko akaba n’umwe mu bayobozi bakunzwe mu mateka ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yagaragaje ibimenyetso byerekana ko atanga umusanzu mu itsinda rya Special Supporting Team nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, amushinje kudatanga inkunga nubwo aririmo.
Ibi bije nyuma y’aho Sadate atangaje ko yifuza kugura ikipe ya Rayon Sports akayegukana ayitanzeho miliyari 5 Frw, ndetse akavuga ko afite n’indi mishinga y’iterambere irimo kugura indege n’amamodoka agezweho.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu yagize ati: “Dufite itsinda ryitwa Special Supporting Team ifasha Rayon Sports nk’ikipe y’abafana, buri mukino dutanga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku 100 kugira ngo tubashe kubona iby’ibanze. Iryo tsinda nubwo Sadate aririmo nta musanzu atanga.”
Gusa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, Munyakazi Sadate yahakanye ayo makuru, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasohoye screenshots z’ubutumwa bwa Mobile Money yohereje, avuga ko atanga umusanzu unarenze ayo Twagirayezu yavuze.
Mu magambo ye, Sadate yagize ati: “Ikinyoma kiririrwa ariko ntikirara, uretse ko mutanga hagati ya 50 – 100K, njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga na 300K! Fungura ubutumwa bwa MoMo urabona ukuri.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu… Uzana ikinyoma nzana ikimenyetso.”
Iyi mvururu hagati y’impande zombi ikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, cyane ko bishingiye ku cyifuzo cyatanzwe na Sadate cyo kugura ikipe no kuyihindura ku buryo bugezweho. Abafana bamwe batangaje ko hakwiye kurebwa kure aho kugendera ku bwumvikane buke hagati y’abantu ku giti cyabo.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show