Rukotana asubije abamuvuze nabi binyuze muri Alubumu ye nshya ‘Imararungu’ yamuzuye
Umuhanzi Victor Rukotana, wubatse izina mu njyana gakondo nyarwanda, yatangaje ko Alubumu ye nshya yise Imararungu yamuzuye, yongera kumwumvisha ko umuhanzi nyawe atazima. Iyi Alubumu igizwe n’indirimbo 10 zishingiye ku muco nyarwanda, yayise Imararungu—izina rifite igisobanuro cyimbitse mu marangamutima ye.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Rukotana yavuze ko iyi Alubumu ari igisubizo ku bamuvugaga nabi, bamushinja ko yazimye. Ati: “Nabwirwaga amagambo menshi ngo warazimye, ariko kuri njye iyi Alubumu ni ubuzima kuko yampaye kongera kwigirira icyizere.”
Yongeyeho ati: “Gukora Alubumu si ibintu byoroshye. Byadutwaye imbaraga, ubushobozi n’umwanya, ariko 2025 ni umwaka w’ihumure kuri jye. Ibihe twanyuzemo byanyeretse ko umuhanzi mwiza agaruka, agasubiza.”
Rukotana yavuze ko uko abantu bakiriye iyi Alubumu byamuhaye imbaraga zo kongera kwiyubaka no kwerekana ko umuhanzi nyawe adacika intege.
Ati: “Ubu mfite icyo nabwira wa muntu wanyitaga ko nazimye. Ndamubwira nti, jya ubirekera umuhanzi.”
Alubumu Imararungu irimo indirimbo nka Juru, Amatage, Inyange, U Rwanda, Kumuyange, Inka ni Imararungu, Hozana, Inyambo, Yampayinka na Munyana—zose zigaruka ku nkingi z’umuco nyarwanda.
Victor Rukotana azwi cyane mu ndirimbo nka Warumagaye, I Buhoro, Promise ndetse na MAMACITA yakoranye na Uncle Austine. Iyi Alubumu nshya isa n’iyongeye kumusubiza mu rugamba rw’umuziki abikora nk’ubufindo, nk’uko abyivugira.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show