English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa mushya agiye gutorwa: Ese ni nde uzambara umwambaro wera muri Chapelle ya Sistine?

Mu gihe Kiliziya Gatolika iri mu bihe by’ingenzi byo gushaka umusimbura wa Papa Fransisiko witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, ibikorwa byose byo gutora Papa mushya byamaze gutegurwa, hakaba harashyizweho n’urwambariro rwihariye ruzambikwamo imyambaro y’Umushumba mushya wa Kiliziya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2025, Abakaridinali 133 bari munsi y’imyaka 80 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatikani mu gikorwa kitwa Conclave, aho bifungirana kugira ngo batore Papa wa 267 kuva kuri Petero Mutagatifu.

Ibikorwa byatangiye hakorwa Misa idasanzwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho hasabiwe ko Roho Mutagatifu ayobora amatora, maze Abakaridinali buri wese ararahira ashyize ikiganza kuri Bibiliya, asezeranya kutagira icyo avuga ku byabaye muri ayo matora.

Icyumba cyitwa “Icyumba cy’amarira” (Room of Tears), cyegereye Chapelle ya Sistine, nicyo kizambikirwamo umwambaro wera, inkoni ya gishumba, ingofero n’ibindi birango bya Papa mushya.

Mu batorewe gutora harimo n’Umunyarwanda Antoine Cardinal Kambanda w’imyaka 66, bigatuma amaso ya benshi yerekeza ku Rwanda, bibaza niba Kiliziya ishobora kubona Papa wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Uwatoje ikipe ya APR FC agiye gutoza ikipe ya Police FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-07 16:15:59 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-mushya-agiye-gutorwa-Ese-ni-nde-uzambara-umwambaro-wera-muri-Chapelle-ya-Sistine.php