English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa mushya agiye gutorwa: Ese ni nde uzambara umwambaro wera muri Chapelle ya Sistine?

Mu gihe Kiliziya Gatolika iri mu bihe by’ingenzi byo gushaka umusimbura wa Papa Fransisiko witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, ibikorwa byose byo gutora Papa mushya byamaze gutegurwa, hakaba harashyizweho n’urwambariro rwihariye ruzambikwamo imyambaro y’Umushumba mushya wa Kiliziya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2025, Abakaridinali 133 bari munsi y’imyaka 80 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatikani mu gikorwa kitwa Conclave, aho bifungirana kugira ngo batore Papa wa 267 kuva kuri Petero Mutagatifu.

Ibikorwa byatangiye hakorwa Misa idasanzwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho hasabiwe ko Roho Mutagatifu ayobora amatora, maze Abakaridinali buri wese ararahira ashyize ikiganza kuri Bibiliya, asezeranya kutagira icyo avuga ku byabaye muri ayo matora.

Icyumba cyitwa “Icyumba cy’amarira” (Room of Tears), cyegereye Chapelle ya Sistine, nicyo kizambikirwamo umwambaro wera, inkoni ya gishumba, ingofero n’ibindi birango bya Papa mushya.

Mu batorewe gutora harimo n’Umunyarwanda Antoine Cardinal Kambanda w’imyaka 66, bigatuma amaso ya benshi yerekeza ku Rwanda, bibaza niba Kiliziya ishobora kubona Papa wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba.



Izindi nkuru wasoma

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

RIB yatangaje byinshi kuri Bishop Gafaranga watawe muri yombi

Rukotana asubije abamuvuze nabi binyuze muri Alubumu ye nshya ‘Imararungu’ yamuzuye

Papa mushya agiye gutorwa: Ese ni nde uzambara umwambaro wera muri Chapelle ya Sistine?

Uko Irerero ry'i Rubavu ryahindutse inkingi y’iterambere ku bagore bacururiza muri DRC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-07 16:15:59 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-mushya-agiye-gutorwa-Ese-ni-nde-uzambara-umwambaro-wera-muri-Chapelle-ya-Sistine.php