English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

Mu gihe kitarenze iminsi ibiri gusa, Ishuri ryisumbuye rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku nshuro ya kabiri, ibintu byateye impungenge n’akababaro gakomeye mu babyeyi, abarimu n’abaturage batuye hafi y’iki kigo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, inkongi y’umuriro yongeye kwibasira icumbi ry’abahungu muri iri shuri, ibintu byinshi byarimo birashya burundu. Ibi bibaye mu gihe hatarashira iminsi ibiri indi nyubako icumbikirwamo abanyeshuri, nayo yari yafashwe n’inkongi ku wa 5 Gicurasi, ubwo abanyeshuri bari mu masomo mu byumba by’amashuri.

Mu nkongi ya mbere, nta mwana wapfuye cyangwa ngo akomereke, ariko ibikoresho byose byari mu cyumba cy’icumbi byarahiye bikongoka. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, icyo gihe yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko inkongi yaturutse ku muriro w’amashanyarazi mwinshi watewe na "court circuit", aho umuriro wabanje kuzima, nyuma ukagaruka ari mwinshi.

Yagize ati: “Twasanze nta muntu wabigizemo uruhare. Umuriro wagarutse mu buryo budasanzwe, waje ari mwinshi cyane, bituma havuka inkongi. Ariko turacyategereje raporo irambuye y’abatekinisiye.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibyangiritse birimo ibitanda, matela, ibikapu n’imyambaro by’abanyeshuri bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo hataramenyekana icyateye inkongi ya kabiri yabaye kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’ishuri buratangaza ko buri gukorana n’inzego z’umutekano mu gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’izi nkongi zibaye inshuro ebyiri mu gihe gito.

Ababyeyi, abarimu n’abaturage bakomeje gusaba ko hafatwa ingamba zihuse mu gukumira izindi nkongi no kongera uburinzi bw’abana babo, banasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ryihuse kugira ngo hamenyekane impamvu y’iki kibazo gikomeje gufata intera.

Turacyakurikiranira hafi iby’iyi nkuru.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net

 

 

 

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

Uko James yitwikiye inzu inshuro Ebyiri mu ijoro Rimwe agamije kureba abazimya inkongi y’umuriro

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

GISENYI: Operation Smile yatashye inyubako ya serivisi zo kubaga



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 16:56:29 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikigo-cya-Collge-de-Gisenyi-Inyemeramihigo-cyongeye-gushegeshwa-bwa-2-ninkongi-yumuriro.php