RIB yatangaje byinshi kuri Bishop Gafaranga watawe muri yombi
Habiyaremye Zacharie, uzwi cyane ku izina rya Bishop Gafaranga kubera ibiganiro bye bikunze gutambuka kuri YouTube no mu bikorwa bya sinema n’indirimbo zo kuramya Imana, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry.
Yagize ati: “RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyaremye Zacharie. Akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho ari gukurikiranwa mu gihe iperereza rigikomeje.
Nubwo hataratangazwa ibisobanuro birambuye ku byo akekwaho, RIB ivuga ko iperereza ririmo gukorwa ryimbitse kugira ngo harebwe niba hari n’abandi babifitanye isano cyangwa se ibindi bimenyetso byagaragara.
Bishop Gafaranga azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze gutanga ibitekerezo bitavugwaho rumwe, rimwe na rimwe bigateza impaka ku mbuga za YouTube, harimo nka Isimbi TV. Mu kiganiro aherutsemo, yavugiye amagambo yatunguye benshi, aho yavuze ko “nta gihano Imana yaha umuntu kiruta kumuha ubuzima kuri iyi Si yuzuyemo imibabaro.”
Uyu mugabo wakunze kugaragara nk’umunyabiganiro wuje urwenya, yatanze urugero rwerekeye umubyeyi wabyaye umwana amukunda cyane, ariko nyuma akamubera indashima akamwandagaza, agasoza avuga ko “nta gahinda karuta ikibabazo nk’icyo.”
Nubwo yakundwaga na benshi kubera uburyo asetsa ndetse n'ubuhanga mu biganiro bye, ibyaha akekwaho bibaye ukuri byaba ihungabana rikomeye ku bamukurikiranaga n’abamubonaga nk’umwe mu bashishikajwe no kuzana impinduka mu muryango nyarwanda binyuze mu itangazamakuru n'umuziki wa Gospel.
RIB irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru yose yatuma ukuri kuri uru rubanza rugerwaho, no gukomeza kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show