English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yatangaje byinshi  kuri Bishop Gafaranga watawe muri yombi

Habiyaremye Zacharie, uzwi cyane ku izina rya Bishop Gafaranga kubera ibiganiro bye bikunze gutambuka kuri YouTube no mu bikorwa bya sinema n’indirimbo zo kuramya Imana, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry.

Yagize ati: “RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyaremye Zacharie. Akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho ari gukurikiranwa mu gihe iperereza rigikomeje.

Nubwo hataratangazwa ibisobanuro birambuye ku byo akekwaho, RIB ivuga ko iperereza ririmo gukorwa ryimbitse kugira ngo harebwe niba hari n’abandi babifitanye isano cyangwa se ibindi bimenyetso byagaragara.

Bishop Gafaranga azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze gutanga ibitekerezo bitavugwaho rumwe, rimwe na rimwe bigateza impaka ku mbuga za YouTube, harimo nka Isimbi TV. Mu kiganiro aherutsemo, yavugiye amagambo yatunguye benshi, aho yavuze ko “nta gihano Imana yaha umuntu kiruta kumuha ubuzima kuri iyi Si yuzuyemo imibabaro.”

Uyu mugabo wakunze kugaragara nk’umunyabiganiro wuje urwenya, yatanze urugero rwerekeye umubyeyi wabyaye umwana amukunda cyane, ariko nyuma akamubera indashima akamwandagaza, agasoza avuga ko “nta gahinda karuta ikibabazo nk’icyo.”

Nubwo yakundwaga na benshi kubera uburyo asetsa ndetse n'ubuhanga mu biganiro bye, ibyaha akekwaho bibaye ukuri byaba ihungabana rikomeye ku bamukurikiranaga n’abamubonaga nk’umwe mu bashishikajwe no kuzana impinduka mu muryango nyarwanda binyuze mu itangazamakuru n'umuziki wa Gospel.

RIB irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru yose yatuma ukuri kuri uru rubanza rugerwaho, no gukomeza kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 09:51:57 CAT
Yasuwe: 665


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yatangaje-byinshi--kuri-Bishop-Gafaranga-watawe-muri-yombi.php