English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Irerero ry'i Rubavu ryahindutse inkingi y’iterambere ku bagore bacururiza muri DRC

Mu gihe ubucuruzi bwambukiranya umupaka bwa Rubavu bukomeje kwitabirwa cyane n’abagore, bamwe muri bo baravuga ko urugo mbonezamikurire rwubatswe hafi y’umupaka wa Petite Barrière rwabaye igisubizo cy'ingenzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iri rerero ryakira abana bato kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu, rikaba rifite umwihariko wo gukorana n’ababyeyi b’abacuruzi bakorera hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ababyeyi bishyura amafaranga 300 ku munsi ari na ko babasha gukora imirimo yabo nta nkomyi, bizeye ko abana babo bari ahatekanye.

“Ubu nshobora kujyana amafi i Goma nizeye ko umwana wanjye yitaweho neza”

Niyonsenga Elizabeth, umubyeyi utuye i Gisenyi, ni umwe mu barerera muri uru rugo. Avuga ko mbere yahoranaga impungenge z’umwana muto yasigaga mu rugo, rimwe na rimwe bikamutera no guhomba mu bucuruzi.

Ati: “Hari igihe nasubikaga ingendo z’akazi kuko nta bwo nari nizeye umutekano w’umwana. Ubu ndamusiga mu gitondo, nkajya gucuruza amafi, nkarara ntashye nzi ko ameze neza. Ibi byahinduye ubuzima bw’umuryango wanjye.”

Uyu mubyeyi avuga ko rumaze kumufasha kurera abana batatu, babiri muri bo bamaze gukura bagatangira amashuri.

Icyizere cy’ababyeyi cyongeye kuzamuka

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rubavu, avuga ko iri rerero ryaje rikenewe cyane.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rubavu, avuga ko iri rerero ryaje rikenewe cyane.

Ati: “Mbere abana bato bajyaga gusigara ku mupaka, rimwe bakarerwa na bakuru babo nabo bari mu kigero cyo kwiga. Byabangamiraga imiryango, ndetse bikabatera igihombo. Ubu ababyeyi barisanzura mu kazi, kandi n’abana bararerwa mu buryo buboneye.”

Avuga ko Akarere gafite gahunda yo gushishikariza imiryango n’abafatanyabikorwa gutangiza andi marerero nk’aya mu bice byinshi.

ADEPE isanga irerero ryarakuye abana mu kagaRucamumuhigo Grégoire, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ADEPE washinze iri rerero mu 2018 ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, avuga ko ari igisubizo cyafashije cyane.

Ati: “Twabonaga abana bato bahetse impinja ku mupaka, ababyeyi bagiye mu kazi. Byari bibabaje. Ubu hari icyizere. Umubyeyi ajya gucuruza yizeye umutekano w’umwana, agasubira iwabo asanze ibintu byagenze neza. Ibyo ni intambwe ikomeye.”

Yongeraho ko bifuza kubona ubufasha mu kugura ahantu hanini kuko basigaye bahura n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abana barimo gusaba kwakirwa.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abarenga ibihumbi 50 barererwa mu marerero, ariko hakiri icyuho gikomeye ku bana bakenera serivisi nk’izi hafi y’imipaka. Irerero rya Petite Barrière ryabaye icyitegererezo cy’uko iterambere ry’umwana n’irya nyina bishobora kugendana nta na kimwe gihutajwe.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

RIB yatangaje byinshi kuri Bishop Gafaranga watawe muri yombi

Rubavu: Iminsi 2 irenga lodge icumbikiye umurambo: Ese hari uburangare cyangwa amaraso yamenwe?

Rukotana asubije abamuvuze nabi binyuze muri Alubumu ye nshya ‘Imararungu’ yamuzuye

Papa mushya agiye gutorwa: Ese ni nde uzambara umwambaro wera muri Chapelle ya Sistine?



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-07 14:26:21 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Irerero-ryi-Rubavu-ryahindutse-inkingi-yiterambere-ku-bagore-bacururiza-muri-DRC.php