English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amir wa Qutar yohererje u Rwanda ubutumwa bijyanye n'umunsi w'ubwigenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nyakanga,ni umunsi ngaruka mwaka u Rwanda rwizihiza imyaka 62 ishize rubonye ubwigenge, uyu munsi ukaba wizihijwe mu gihe habura iminsi mike kugirango Abanyarwanda baba imbere mu gihugu no hanze yarwo binjire mu matora y'Abadepite n'uy'Umukuru w'igihugu.

Kuri uyu munsi Amir wa Qutar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yoherereje Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubutumwa bwo kwishimana n'u Rwanda mu kwizihiza imyaka ishize rubonye ubwigenge.

Amir yohereje ubwo butumwa mu gihe u Rwanda rwishimira ibyagezweho mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iyo myaka u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bikomeje kugaragaza ubudasa mu muvuduko w'iterambere muri Afurika no ku isi yose muri rusange.



Izindi nkuru wasoma

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Umukandida rukumbi ku mwanya w'ubudepite mu Rwanda ati"kwiyamamaza ku giti cyawe ntibyoroshye

Amir wa Qutar yohererje u Rwanda ubutumwa bijyanye n'umunsi w'ubwigenge

Umuti witwa AFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg waharitswe ku isoko ry'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-01 15:04:46 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amir-wa-Qutar-yohererje-u-Rwanda-ubutumwa-bijyanye-numunsi-wubwigenge.php