English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yisanze mu Itsinda D hamwe na Nigeria, Bénin na Libya mu rugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika (AFCON) cya 2025, kizabera muri Maroc ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026.

Tombola y’uburyo amakipe y’ibihugu azahura yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024.

Ibihugu 48 bigabanyije mu matsinda 12 ni byo bizavamo 24 bizakina AFCON 2025. Bisobanuye ko muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri.

Amavubi amaze imyaka 20 atitabira AFCON, ari mu Itsinda D aho azacakirana n’ibihugu bya Nigeria, Bénin na Libya.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika rukina na Libya ku wa 2 Nzeri, Nigeria [6 Nzeri] mbere yo kwisobanura na Bénin tariki 11 Nzeri 2024.

Uko ibihugu byatomboranye mu matsinda 12:

Itsinda A: Tunisia, Madagascar, Comoros, Gambia

Itsinda B: Morocco, Gabon, Santarafurika, Lesotho

Itsinda C: Egypt, Cape Verde, Botswana, Mauritania

Itsinda D: Nigeria, Benin, Libya, Rwanda

Itsinda E: Algeria, Equatorial Guinea, Liberia, Togo

Itsinda F: Ghana, Niger, Sudani, Angola

Itsinda G: Ivory Coast, Zambia, Sierra Leone, Chad

Itsinda H: DR Congo, Guinea, Tanzania, Ethiopia

Itsinda I: Mali, Mozambique, Guinea-Bissau, Eswatini

Itsinda J: Cameroun, Namibia, Kenya, Zimbabwe

Itsinda K: Afurika y’Epfo, Uganda, Congo, Sudani y’Epfo

Itsinda L: Senegal, Burkina Faso, Malawi, Burundi

Amakipe ya Nigeria na Bénin si mashya ku Rwanda kuko yanahuriye mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho ruyoboye nyuma y’imikino ine imaze gukinwa.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda na Koreya basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Umukandida rukumbi ku mwanya w'ubudepite mu Rwanda ati"kwiyamamaza ku giti cyawe ntibyoroshye

Yoweli Kaguta Museveni yasabye abakiri bato kwihutira gushaka abagabo n'abagore



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-05 09:29:06 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwisanze-mu-itsinda-rikakaye-mu-rugendo-rwo-gusha-itike-yigikombe-cya-Afurika.php