English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuti witwa AFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg waharitswe ku isoko ry'u Rwanda

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse ikwirakwizwa n'ikoreshwa rya nimero A4042 y'umuti witwa AFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg ukorwa n'uruganda rwitwa UPSA SAA rwo mu Bufaransa.

Rwanda FDA ivuga ko nyuma yo gukora ubusesenguzi kuri uyu muti wasanze ibara ryawo ryarahindutse iho kuba umweru,ibara ry'iyi nimero A4042 ahubwo riba ikiniga, binyuranije n'ibipimo by'ubuziranenge ugomba kuba wujuje.

Kubera iyo mpamvu Rwanda FDA yasabye abafite ububiko bw'imiti n'amasamo yayo (bose) ,abinjiza imiti mu Rwanda ,farumasi zirangura n'izidandaza ,amavuriro ya Leta n'ayigenga ya Leta  abaganga n'abahanga mu by'imiti gukora ibi bikurikira:

.Guhagarika gutanga no gukoresha nimero yavuzwe haruguru bakayisubiza aho bayiranguye.

.Gushyikiriza Rwanda FDA mu gihe cy'iminsi icumi y'akazi uhereye ku itariki y'iri hagarikwa,raporo y'imibare y'ingano y'uwo muti baranguye iyo bagurishije,iyagaruwe n'ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa.

.Umuntu waba ufite umuti wa AFFERALGAN VITAMINE C 500MG/200MG ufite nimero A4042 guhagarika kuwukoresha. 



Izindi nkuru wasoma

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Umukobwa wa Perezida Paul Biya yakoze ibyemeza ko ari umutinganyi

Rutsiro: Green party yijeje abacuruzi isoko rigezweho

Kwitwara nabi mu kiganiro mpaka nabitewe n'umuniniro wo kugenda mu ndege-Joe Biden



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-01 12:41:34 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuti-witwa-AFFERALGAN-VITAMINE-C-500mg200mg-waharitswe-ku-isoko-ryu-Rwanda.php