English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora

Ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, ishyaka ry'abakozi mu Bwongereza (Labour Party) ni ryo ryegukanye insinzi mu matora rusange nyuma yo kwegukana imyanya 400 muri 650 zo mu nteko ishinga amategeko zahatanirwaga,ibyo bihita bisubiza irudubi umushinga wo kohereza abimukira n'abasha ubuhungiro mu Rwanda.

Insinzi y'ishyaka (Labour Party)  ryahise rishyira akadomo ku myaka 14 ishyaka ry'aba-Conservateurs ryari ririmo riyoboye Guverinoma y'u Bwongereza.

Aba Conservateurs begukanye intebe zisaga 110 zonyine, ibisobanuye ko batakaje izirenga 200 ugereranyije n'amatora yo muri 2019.

Aya matora yasize Starmer ariwe ubaye Minisitiri w'Intebe mushya asimbuye kuri izo nshingano Rishi Sunak wemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe muri ayo matora.

Nyuma yo kwegukana ayo matora hakomeje kwibazwa niba iryo atariryo herezo ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Muri iki gihe, byari byitezwe ko iyo Sunak iyo aramuka atsinze amatora, aba mbere bari bwoherezwe mu Rwanda muri uku kwezi kwa karindwi, ariko mu gihe yarimo yiyamamaza, Sir Keir Starmer yemereye Abongereza ko aramutse atsinze ayo matora azagarika uwo mugambi.

Ibihugu byombi byatangiye urugendo rw’iyi gahunda mu myaka ibiri ishize, gusa igenda idindira nyuma yo kwitambikwa n’inkiko ndetse n’imiryango itandukanye yagiye igaragaza u Rwanda nk’igihugu kidatekanye.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda na Koreya basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Umukandida rukumbi ku mwanya w'ubudepite mu Rwanda ati"kwiyamamaza ku giti cyawe ntibyoroshye

Amir wa Qutar yohererje u Rwanda ubutumwa bijyanye n'umunsi w'ubwigenge



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-05 10:17:02 CAT
Yasuwe: 180


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umushinga-wo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda-urarangiyeuwarahiriye-kuwuhagarika-yegukanye-amatora.php