English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukandida rukumbi ku mwanya w'ubudepite mu Rwanda ati"kwiyamamaza ku giti cyawe ntibyoroshye

Umukandida rukumbi wigenga mu matora y’abadepite Janvier Nsengiyumva yabwiye abaturage b’akarere ka Rulindo ko mu gihe yatorwa azabafasha kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.

Ngo azasaba ko hashyirwa inganda ziciriritse zo gutunganya umusaruro ku buryo ushobora kubikwa neza igihe kinini kandi igihingwa kimwe kikaba cyakurwamo ibintu byinshi.

Uretse kongera umusaruro, izi nganda ngo zizatanga akazi ku rubyiruko dore ko ari na rwo rugize igice kinini cy’abaturage.

Muri aka karere Nsengiyumva yavuze ko abaturage nibamuha amajwi akajya mu nteko azabavuganira kugira ngo umusaruro wabo w’ubuhinzi uhabwe agaciro.

‘’Abaturage bavuga ko umusaruro wabo utagurishwa ku gaciro gahwanye n’ingufu bakoresha. Nibantora nzakora ku buryo habaho inganda ntoya muri buri murenge zo gutunganya umusaruro. Izi nganda zizaha akazi abashomeri benshi bari mu rubyiruko ndetse zongere n’imisoro yinjira’’

Uretse ibibazo by’ubuhinzi, Nsengiyumva yabwiye Abanyarulindo ko nagera mu nteko azavuganira umwalimu amusabira ko yagira iguriro ryihariye nk’uko hariho iry’abashinzwe umutekano kandi ku biciro byoroheje.

Nsengiyumva avuga kandi ko umwalimu na we yagenerwa ifunguro ryo ku manywa yafatira ku ishuri nk’uko bimeze ku banyeshuri .

Ibi ngo byatuma umwalimu yigisha afite imbaraga kandi bitamuhenze. Avuga kuri iki kibazo cy’abalimu, uyu mukandida yavuze ko yishimira ko bongerewe umushahara ariko ngo wasanze ibiciro byarahanitse cyane, iyi ikaba ari yo mpamvu asaba ko yakongera kwitabwaho byihariye.

Mu murenge wa Base w’akarere ka Rulindo aho umukandida wigenga mu matora y’abadepite Nsengiyumva Janvier yiyamamarizaga mu gace k’ubucuruzi, ababaturage bamwitabye ntibari benshi kuko babarirwa nko mu mirongo.

Kuri iyi ngingo Nsengiyumva avuga ko kwiyamamaza ku giti cyawe ari ibintu bitamworoheye .

‘’Kwiyamamaza nk’umukandida wigenga binsaba kugera ahantu kure n’aho batanzi mu gihe abandi bakandida bafite ababafasha ariko nanjye sinavuga ngo biragoye cyane kandi narabyiyemeje ‘’

Nubwo kwiyamamaza wenyine bimugoye, Nsengiyumva avuga ko bishobora no kuba amahirwe kuri we .

Ngo we yashoboye kwiyereka abaturage ababwira ubwe gahunda afite mu gihe abandi bo hazwi amashyaka bakomokamo ariko uwo yamamaza atazwi .

No mu matora aheruka na bwo Nsengiyumva yari yiyamamaje nk’umukandida wigenga ariko ntiyashobora kubona amajwi amwemerera umwanya mu nteko .

Amatora rusange mu Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda na Koreya basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Umukandida rukumbi ku mwanya w'ubudepite mu Rwanda ati"kwiyamamaza ku giti cyawe ntibyoroshye

Amir wa Qutar yohererje u Rwanda ubutumwa bijyanye n'umunsi w'ubwigenge



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-03 08:45:48 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukandida-rukumbi-ku-mwanya-wubudepite-mu-Rwanda-atikwiyamamaza-ku-giti-cyawe-ntibyoroshye.php