Amavubi ari kwitegura gute mbere yo gucakirana na Nigeria? Ombolenga na Yunus bagarutse
Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje imyiteguro yo gucakirana na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Kuri ubu, abakinnyi bose bari mu myitozo, harimo na Fitina Ombolenga na Yunus Nshimiyimana bagarutse nyuma yo gushyingura umubyeyi wabo.
Aba bavandimwe bakina mu bwugarizi bw’Amavubi bari bahawe umunsi umwe wo kwifatanya n’umuryango mu gushyingura se witabye Imana, aho umuhango wabaye ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025. Nyuma y’icyo gihe, bahise basubira mu myitozo kugira ngo bitegure uyu mukino ukomeye.
Ku rundi ruhande, ikipe irimo gukurikiranira hafi imvune y’umunyezamu Buhake Clement, wagize ikibazo cy’agatsinsino. Iyi mvune ishobora gutuma atazakina umukino wo ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025, aho Amavubi azakina na Nigeria. Usibye Buhake, umutoza Adel Amrouche afite abandi banyezamu batatu bahamagawe: Ntwali Fiacre, Maxime Wensens, na Ishimwe Pierre.
Ikipe ya Nigeria, izwi nka Super Eagles, nayo yamaze kugera mu Rwanda ndetse ikomeje imyitozo.
Kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa mbere mu itsinda rya gatatu n’amanota arindwi (7), Nigeria iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atatu (3). Uyu mukino ni ingenzi cyane kuko ushobora kugena icyerekezo cy’amakipe yombi mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Abanyarwanda bari gukomeza gushyigikira ikipe y’Igihugu, bitezweho guhesha ishema u Rwanda muri uyu mukino utegerejwe n’abakunzi ba ruhago bose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show