English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tanzani: Umunyapolitiki Tundu ari mu mazi abira mbere y’amatora ya 2025

Umunyapolitiki Tundu Lissu uyobora ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, araregwa gushishikariza abaturage kwigomeka kuri gahunda za Leta byumwihariko z’amatora.

Tundu Lissu yagejejwe imbere y’Urukiko kumenyeshwa ibyaha aregwa bifitanye isano n’ubukangurambaga yatangije bugamije gusaba ko Itegeko Nshinga rya Tanzania rihindurwa byumwihariko ku bijyanye n’amatora.

Ni mu gihe mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2025 hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse bikaba bivugwa ko uyu Munyapolitiki Tundu Lissu azahatana na Madamu Samia Suluhu Hassan uri ku butegetsi wo mu ishyaka rimaze igihe ku buetegetsi muri iki Gihugu cya Tanzania.

Tundu Lissu anenga uburyo amatora akorwa, agasaba ko habamo amavugurura, aho ubusabe bwe abunyuza mu bukangurambaga bwiswe ngo ‘Nta mavugurura, Nta matora’.

Muri ubu bukangurambaga bwe asaba abaturage kutazitabira amatora mu gihe hataba hakozwe amavugurura, ariko ku ruhande rwa Leta rukabifata nk’icyaha cyo kugumura rubanda.

Tundu Lissu asaba kandi ko hakorwa impinduka mu bijyanye n’akanama gashinzwe amatora muri Tanzania, kugira ngo yizere ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu buryo bunyuze mu mucyo.

Si rimwe cyangwa kabiri uyu munyapolitiki atawe muri yombi, kuko yagiye afungwa inshuro zinyuranye, akaba azwi kandi guhatana n’ubutegetsi bw’Ishyaka rimaze igihe ku butegetsi muri Tanzania rya CCM (Chama Cha Mapinduzi).

Mu mwaka wa 2017, ku butegetsi bwa nyakwigendera John Pombe Magufuli, Tundu Lissu bwo yasimbutse urupfu ubwo yaraswaga amasasu menshi ariko Imana igakinga akaboko, aho we yemeje ko ari igikorwa cyari cyateguwe n’ubutegetsi.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Impamvu Kivu Beach Expo & Festival 2025 izahindura isura y’Intara y’Iburengerazuba

Byarangiye AS Muhanga na Gicumbi FC bongeye kwisanga mu Cyiciro cya Mbere

Uko Irerero ry'i Rubavu ryahindutse inkingi y’iterambere ku bagore bacururiza muri DRC

ITANGAZO RYA BANYENZA Bahemuka RISABA GUHINDURA AMAZINA

Uwahoze ayobora Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yagejejwe imbere y’Urukiko



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-11 14:24:39 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tanzani-Umunyapolitiki-Tundu-ari-mu-mazi-abira-mbere-yamatora-ya-2025.php