English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Umugabo witwa Mubano Alain yahitanywe n’impanuka ubwo yari atwaye moto aturuka mu Murenge wa Cyabingo ajya mu Mujyi wa Musanze.

Uwo mugabo bivugwa ko yari mu myiteguro y’ubukwe bwa mushiki we, bwaburaga amasaha macye ngo bube, ubwo yavaga aho ababyeyi be batuye mu Karere ka Gakenke atwaye moto mu masaha ashyira ay’umugoroba wo kuwa gatanu tariki 3 Mutarama 2025, yageze mu Mudugudu wa Muhororo Akagari ka Muhororo ahazwi nko kuri Mukinga, atambuka ku ikamyo ya Bralirwa itwara inzoga (Camion Mercedes) bari mu cyerekezo kimwe, ageze hagati ahuriramo na Bus ya Ritco babisikanaga iturutse I Musanze, agongana na yo.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza.

Ati  “Imodoka yamugonze atwaye iyo moto ayiriho wenyine, akomereka bikabije, bamwihutishiriza kwa muganga, ariko ku bw’amahirwe macye bahamugejeje ahita ashiramo umwuka. Iperereza ku cyateye impanuka ryahise ritangira ngo hamenyekane neza icyo aricyo.”

Ababa hafi bo mu muryango wa Mubano bari ku bitaro bikuru bya Ruhengeri ubwo ibyo byamaraga kuba, babwiye Kigali Today ko muri uko gukora impanuka, hari ibikoresho yari avanye iwabo abijyanye mu mujyi wa musanze byari kuzifashishwa mu migendekere y’ubukwe bwa mushiki we, bwari buteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Mutarama 2025.

Mu gahinda kenshi ko kubura uwabo, umwe muri bo yagize ati “Imyiteguro y’ubukwe yari irimbanije, ndetse n’amasaha yaburaga ngo bube, twayabariraga ku mitwe y’intoki. Ibiribwa n’ibinyobwa twari twaramaze kubihaha. Abenshi bari bamaze gukatisha amatike y’imodoka, abandi bari mu nzira bajya aho ubukwe nyirizina bwari kubera I Kigali.

Ni akababaro n’agahinda gakomeye, mbese twahumaniwe. Aka kaga katugwiriye ntitwamenya uburyo tugasobanuramo, nawe wibaze gupfusha umuntu mu gihe haburaga amasaha ngo ubukwe bube, byongeye tutanamurwaje byibura n’umunsi umwe. Natwe twahindutse nk’ibiti, muri macye byashoboka ko twaba turi mu nzozi.”

Agahinda kari kose ku muntu wese wumvaga iby’iyi nkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe bwari bwitezwe kuba bw’umuvandimwe w’uwo mugabo.

Mubano Alain yari afite imyaka 34, asize umugore n’umwana umwe na we ukiri muto. Yari atuye mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze.

Ubutumwa SP Mwiseneza yageneye abatwara ibinyabiziga, bukomoza ku kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.

Ati “Abatwara ibinyabiziga nibirinde inyuranaho ribera ahatemewe, birinde uburangare igihe cyose babitwaye kandi bakumire umuvuduko urengeje uwagenwe. Igikomeye nanone abantu bakwiye kwirinda ni ugutwara ikinyabiziga mu gihe umuntu yanyweye ibisindisha kuko bikurura ibyago byinshi .’’



Izindi nkuru wasoma

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 08:27:35 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yakoze-impanuka-arapfa-Menya-inkuru-yincamugongo-yaburijemo-ibyishimo-byibirori-byubukwe.php