English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta ya DRC ntiyumva ukuntu abakozi bagenzura ikawa na cacao barimo n’abaturuka mu Rwanda.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko ibabazwa n’uko abakozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagenzura imirima yayo y’ikawa na cacao baba mu Rwanda, Kenya na Uganda.

Aka kababaro kagaragajwe na Minisitiri ushinzwe ibicuruzwa byoherezwa hanze, Julien Paluku, nyuma y’aho ikawa na cacao bituruka i Kinshasa biciwe ku isoko ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

EU yafashe icyemezo cyo guheza ibi bicuruzwa ku isoko ryayo bitewe n’impamvu zirimo kuba aho bihingwa hangizwa amashyamba, hakaba hari n’umutekano muke.

Minisitiri Paluku kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024 yasobanuriye abanyamakuru bateraniye i Kinshasa ko kugira ngo umusaruro wo muri RDC wemerwe ku isoko rya EU, habanza ubugenzuzi ku hantu uturuka.

Ati  “EU yashyizeho abagenzuzi bagomba kuza kugenzura imirima ya cacao n’ikawa kugira ngo barebe niba koko bidahingwa ahantu hatemwe amashyamba yose muri RDC.”

Ntambwe yasobanuye ko buri cyumweru, RDC ihomba toni zirenga 400 za cacao inyuzwa mu nzira zitemewe n’amategeko, ifite agaciro ka miliyoni 60 z’amadolari.

Ubugenzuzi bwakozwe n’abakozi ba EU mu mirima y’ikawa na cacao muri RDC buheruka muri Kamena na Nyakanga 2024. Ni bwo bwashingiweho hafatwa icyemezo cyo gukumira ibi bucuruzwa.



Izindi nkuru wasoma

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Yamufungishije kubera Frw 30,000?: Inkuru y’ukuntu Mwarimu yafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Amateka ya Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda.

Leta ya DRC yambuye M23 Uduce Umunani muri Kivu y’Amajyepfo: Uko urugamba rwagenze

Leta ya Romania yagize icyo ivuga gishya ku bacancuro bayo barenga 300 banyuze mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 13:46:43 CAT
Yasuwe: 97


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-ya-DRC-ntiyumva-ukuntu-abakozi-bagenzura-ikawa-na-cacao-barimo-nabaturuka-mu-Rwanda.php