English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amahanga yahagurutse: Abasirikare ba FARDC bongeye kugaragara mu bikorwa by'ubunyamaswa.

Amashusho mashya yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakubita umuturage w’umucivile bamuziza kuvuga Ikinyarwanda.

Aya mashusho akomeje kuvugisha benshi mu gihe hanibutswaga andi mashusho yagiye hanze umwaka ushize, aho abasirikare ba FARDC bagaragaye barimo guhohotera no kwica mugenzi wabo bamukekaho inkomoko yo mu Rwanda.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mugabo w’umuturage yari avuye guhaha ubwo yahuraga n’imodoka y’abasirikare ba FARDC hafi y’ikigo cy’amashuri. Aba basirikare bamusabye ibisobanuro ku rurimi yakoresheje, maze ubwo basangaga ari Ikinyarwanda, bahise bamugwa gitumo batangira kumukubita.

Abari aho bavuze ko bamushyize mu modoka bamujugunya inyuma aho bamukubitiye, banamukandagirira imbere y’abana bari hafi aho, bamushinja ko akomoka mu Rwanda.

Impungenge ku ihohoterwa rishingiye ku rurimi

Ibi bikorwa by’ihohoterwa byazamuye impaka ndende mu batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no mu Burasirazuba bwa Congo muri rusange. Abaturage n’abayobozi ba Société Civile bamaganye iyi myitwarire y’ingabo za Leta, bavuga ko bidakwiye ko umuntu ahutazwa kubera ururimi avuga cyangwa inkomoko ye.

Umwe mu bayobozi ba Société Civile yagize ati: "Igice kinini cya Kivu kivugira Ikinyarwanda, kuko iyi ntara ihana imbibi n’u Rwanda bitandukanyijwe n’ikiyaga cya Kivu. Ibi bikorwa biratuma abaturage batangira gutinya kuvuga ururimi rwabo, kandi si byo byari bikwiye mu gihugu kigendera kuri demokarasi."

Akarengane kagarutse

Aya mashusho mashya yazanye isura y’andi yagiye hanze mu mwaka ushize, aho abasirikare ba FARDC bagaragaye barimo kwicira umusirikare mugenzi wabo ku karubanda, bamushinja gukomoka mu Rwanda. Icyo gihe, amashusho yagaragazaga abasirikare bamwokeje, bagakora ibikorwa by’ubunyamaswa byaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga.

Ingaruka ku mibanire y’u Rwanda na Congo

Ibi bikorwa bikomeje guteza impungenge ku mubano w’u Rwanda na Congo, aho hashize igihe humvikana ubushyamirane bushingiye ku birego by’uko hari inkunga abacengezi n’inyeshyamba ba M23 bakekwaho guhabwa n’u Rwanda, ibintu u Rwanda rwagiye ruhakana.

Ihohoterwa ry’abavuga Ikinyarwanda muri Congo rishobora gukomeza gukurura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no guhungabanya umutekano w’abaturage mu karere k’Ibiyaga Bigari. 

Abaturage n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu barasaba ubuyobozi bwa RDC kugira icyo bukora kugira ngo ibi bikorwa bihagarare, ndetse hagafatwa ingamba zo kurinda abaturage bose batandukanye n’inkomoko cyangwa ururimi bavuga. Barasaba ko aba basirikare bagaragaye muri aya mashusho bakurikiranwa n’inkiko kugira ngo babere abandi urugero.

Nubwo nta tangazo ryihariye ryasohowe na Leta ya Congo kuri aya mashusho mashya, haracyategerejwe igisubizo cy’ubuyobozi bwa FARDC ku birebana n’ibi birego bikomeje kwangiza isura y’izi ngabo mu ruhando mpuzamahanga.



Izindi nkuru wasoma

FARDC izasenywa, ARC nizo zizaba Ingabo zonyine za Congo - Corneille Nangaa

FARDC yongeye kugongana na M23

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

Abasirikare bakuru ba RDF n’inzobere mu by’umutekano bitabiriye Inama i Harare, Ibyagarutsweho

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-07 08:26:10 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amahanga-yahagurutse-Abasirikare-ba-FARDC-bongeye-kugaragara-mu-bikorwa-byubunyamaswa.php