FARDC izasenywa, ARC nizo zizaba Ingabo zonyine za Congo - Corneille Nangaa
Corneille Nangaa, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro AFC/M23, yatangaje ko Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kizasenywa burundu, maze Armée Révolutionnaire Congolaise (ARC), igisirikare cy’ihuriro AFC/M23, ari yo izaba ingabo zonyine z’igihugu.
Ibi Nangaa yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa ku ngengabitekerezo y’ihuriro muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu ijambo rye, yasobanuye ko nta buryo na bumwe buzakoreshwa mu kuvanga FARDC na ARC cyangwa se mu kongera kuyisubizamo abasirikare bayo.
Nangaa yagize ati “Ntabwo hazabaho kuvanga, nta gusubizwamo cyangwa kumvikana. FARDC izasenywa burundu. Ingabo z’Impinduramatwara ya Congo (ARC), ishami rya gisirikare rya AFC/M23, nizo zizaba ingabo zonyine za Congo.”
Yakomeje ashimangira ko ARC ari imwe mu ngabo zikomeye muri Afurika, avuga ko zabashije gutsinda ibice bitandukanye by’ingabo z’akarere n’abafatanyabikorwa ba FARDC, harimo Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ingabo z’Abarundi, MONUSCO, ndetse na FDLR na Wazalendo bafatanyije na leta ya Tshisekedi.
Guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, intego ya AFC/M23?
Imvugo ikakaye ya Corneille Nangaa yongera kwerekana intego AFC/M23 ifite yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi no guhindura ubutegetsi bwose bw’igihugu. Iri huriro ryakomeje kwerekana ko ritazacogora mu rugamba ryo guhindura ubuyobozi muri RDC, rikemeza ko ari ryo rishobora kugarura ituze mu gihugu binyuze mu guhindura inzego zose z’imiyoborere.
Aya magambo akomeye aje mu gihe ibikorwa bya gisirikare hagati ya M23 na FARDC bikomeje gufata indi ntera, mu gihe ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje gutanga isura y’impaka ndende hagati y’impande zitandukanye.
Ese RDC izakira gute ibi byemezo bya Nangaa? FARDC izemera gusenywa? Ibi bizagira izihe ngaruka ku mutekano w’akarere? Ibi bibazo byose biracyashakirwa ibisubizo mu gihe AFC/M23 ikomeje kongera igitutu ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show