English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare bakuru ba RDF n’inzobere mu by’umutekano bitabiriye Inama i Harare, Ibyagarutsweho

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, ari kumwe na Brigadier General Stanislas Gashugi, Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, na Colonel Regis Gatarayiha, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi muri RDF, bitabiriye inama y’abasirikare bakuru bo mu Miryango ya EAC na SADC.

Iyi nama yabaye ku Cyumweru, tariki 16 Werurwe 2025, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Harare muri Zimbabwe, nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda. Intego yayo yari ugutegura inama y’Abaminisitiri iteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Werurwe 2025, igamije gusuzuma uburyo bwo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gushyiraho urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’ibiganiro by’izi mpande zombi.

Iyi nama ibaye nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Umuryango wa SADC cyo guhagarika ubutumwa bw’Ingabo zawo zari zoherejwe gufasha igisirikare cya Congo guhangana n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gushishikariza inzira y’ibiganiro nk’umuti w’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Byitezwe ko izi nama zibanziriza ibiganiro by’imishyikirano biteganyijwe kubera i Luanda muri Angola ku wa 18 Werurwe 2025, bigahuza Guverinoma ya DRC n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 mu gushakira umuti w’iki kibazo cy’umutekano umaze igihe mu karere.

Ibi biganiro bibaye mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa DRC, aho imirwano ihanganishije ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje, nubwo hari ibiganiro bigamije kugera ku mahoro arambye.



Izindi nkuru wasoma

Igisa n’impinduramatwara muri UPDF: Gen Muhoozi atangiye guhiga bukware abasirikare b’ibisambo

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi barimo n’uw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu Gatatu iyobowe na Perezida Kagame

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC

Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC mu nama igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 09:01:57 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-bakuru-ba-RDF-ninzobere-mu-byumutekano-bitabiriye-Inama-i-Harare-Ibyagarutsweho.php