FARDC yongeye kugongana na M23
Igisirikare cya Leta ya Congo, kirashinja Umutwe wa M23 kudakura abasirikare bayo mu mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, mu gihe M23 nayo ivuga ko iki gisirikare cya Leta nacyo gikomeje kubagabaho ibitero bya Drone.
Ku rukuta rwa X rw’umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, yanyujijeho ubutumwa bugaragaza ko izi ngabo za DRC zitubahirije ibyo bari bitangarije byo kutongera kubashotora, ibi bikaba byaravugiwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo RTNC mu mpera z’icyumweru dusoje, ko nta bitero bizongera kugabwa kuri aba barwanyi.
Icyo gihe umuvugizi wa FARDC Maj. Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko kugaba ibitero kuri M23 bitazongera anasaba ko na Wazalendo yabihagarika.
Kanyuka avuga ko ngo kuba FARDC itavana drone z’intambara i Walikale, biri mu bishobora guteza inzitizi zo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano bityo bikabangamira gahunda y’amahoro yari isanzweho.
Agaragaza ko rero kuba hagikomeje ibitero by’izo drone , ari igisobanuro cy’uko M23 nayo igomba kuba ikiri muri uyu mujyi
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show