English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ryafatiye ibihano abantu icyenda barimo abasirikare b’umutwe wa M23, abasirikare b’u Rwanda, n’abasivile, baryize uruhare rukomeye mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Hanashyizwe ibihano kuri sosiyete imwe bivugwa ko ifitanye isano n’iki kibazo.

Umutwe wa M23 umaze iminsi ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, harimo n’imijyi minini ya Goma na Bukavu. Kuva mu mpera za 2021, M23 yongeye gushoza imirwano nyuma y’imyaka itari mike yari imaze itaremera. ONU, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bikomeje kugaragaza ko u Rwanda rushyigikira M23, nubwo Leta y’u Rwanda ikomeje guhakana ibyo birego.

ONU ivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare basaga 4,000 ku rugamba muri RDC.

Abayobozi ba M23 bafatiwe ibihano

Ku ruhande rwa M23, abantu bafatiwe ibihano ni:

Bertrand Bisimwa, umuyobozi w’ishyaka rya politiki rya AFC rihuriyemo na M23, akaba n’umuyobozi wa M23.

Colonel John Nzeze, ushinzwe iperereza muri M23.

Colonel Joseph Bahati Musanga (azwi nka Colonel Bahati Erasto), uherutse kugirwa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na M23, akaba n’umujyanama wa Général Sultan Makenga, uyobora ingabo za M23.

Abasirikare b’u Rwanda bafatiwe ibihano

EU yashyize ibihano ku basirikare b’u Rwanda ibashinja gufasha M23 mu bijyanye na gisirikare:

Général Major Ruki Karusisi (uzwi nka Rocky), wahoze ayobora ingabo zidasanzwe, ariko aherutse gusimburwa ku nshingano.

Général Major Eugène Nkubito.

Général de Brigade Pascal Muhizi.

EU ivuga ko abo basirikare ari bamwe mu bayoboye ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha M23 mu burasirazuba bwa RDC.

Abasivile bafatiwe ibihano

Ku ruhande rwa M23:

Désire Rukomera, ushinzwe itangazamakuru n’icengezamatwara (propaganda).

Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi, ushinzwe imari muri M23.

Ku ruhande rw’u Rwanda:

Francis Kamanzi, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli, na gaz (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board).

Sosiyete Gisabo Gold Refinery, ikorera i Kigali, yagizweho ingaruka n’ibihano kuko bivugwa ko ikora ubucuruzi bwa magendu bwa zahabu ziva muri RDC.

EU ivuga ko abo bose bagize uruhare mu gucuruza amabuye y’agaciro yibwa muri RDC, by’umwihariko zahabu, bigakorwa ku bufatanye bwa M23 n’u Rwanda.

Ibihano byashyizweho na EU

Ibihano byafatiwe abo bantu n’ibigo birimo:

Gufatira umutungo wabo uri ku mugabane w’u Burayi no kubuzwa ingendo mu bihugu bigize EU.

EU yatangaje ko bishobotse hashyirwaho izindi ngamba kuri uwo ari we wese izagaragaza ko "yishe ubusugire bwa RDC."



Izindi nkuru wasoma

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo

Ibyahishwe: Impamvu zitangaje zituma abasore batinya gutereta abakobwa beza: Iya 5 iragutungura



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-17 20:34:54 CAT
Yasuwe: 318


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/EU-yafatiye-ibihano-bikakaye-abayobozi-9-bo-muri-M23-nabasirikare-bu-Rwanda-Menya-impamvu.php