English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abayobozi bakomeye ba ADF bishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo za Uganda (UPDF ).

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’ingabo za Ugandabemeje ko ku wa Kane  tariki ya 17 Ukwakira 2024 bivuganye abari abayobozi bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, bakaba bariciwe mu gace ka Bapere ho mu karere ka Lubero, mu ntara ya Kivu Yaruguru nkuko tubikesha Radio Okapi.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, mu bikorwa bya gisirikare byo mu itsinda rya Solola 1, Grand Nord, Col Mak Huzukay, yatangaje ko abayobozi bakuru bo mu mutwe w’inyeshamba za ADF zirwanya ubutegetsi buriho muri Uganda, bayobowe na  Mzee Mussa na Djaffar bishwe.

Ibi kandi byemejwe na Col Mak Hazukay aho yanashimangiye ko kugira ngo bagere kuri iyi ntambwe yo kwica abayobozi bakuru bo muri ADF byavuye ku kubishyiramo imbaraga n’ubushake bukomeye.

Yagize ati “Ubufatanye bw’Ingabo za FARDC na UPDF biri mu byatumye dusenya imbaraga zumwanzi mu gace ka Bapere.’’

Akomeza agira ati ‘’Ingabo zacu zokeje  igitutu ku mwanzi. Habayeho imirwano, kandi twarabatsinze. Uyu munsi, turi mu byishimo . Dufite amashusho n’ibimenyetso byose ko ari aba bombi bishwe. Umwanzi arimo kurwanywa bikomeye kandi ibikorwa byo kubahiga  birakomeje.”



Izindi nkuru wasoma

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

Abayobozi bakuru ba Hezbollah bakomeje kwicwa urusorongo.

Abayobozi bakomeye ba ADF bishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo za Uganda (UPDF ).

Yahya Sinwar wivuganywe n’ingabo za Israel yari muntu ki? Menya byinshi birambuye ku mateka ye.

DRC: Abanyamurenge bakomeje guhohoterwa n’ingabo za FARDC kandi arizo zakabarengeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 10:31:30 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abayobozi-bakomeye-ba-ADF-bishwe-ningabo-za-FARDC-zifatanyije-ningabo-za-Uganda-UPDF-.php