English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Abanyamurenge  bakomeje  guhohoterwa n’ingabo za FARDC kandi arizo zakabarengeye.

 Ingabo za FARDC zafunze Abanyamurenge batatu barimo umupolisi umwe n’abasivile babiri, bazira ubwoko bwaho bw’Abatutsi. Bafatiwe mu duce two muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni Gikwerere na Espoir n’umupolisi batawe muri yombi ku wa kane tariki ya 10 Ukwakira 2024, aho bafatiwe ahitwa i Remera ho muri teritware ya Uvira muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko aba basivile bafashwe ubwo bari bavuye Kamanyola berekeje mu Gifuni ho mu karere ka Rurambo bakaba bari bagiye mu giterane cyo gushima Imana.

Umupolisi we yari aturutse mu mujyi wa Uvira aho yari yarazindukiyeyo ku bw’impamvu zakazi akora ka Leta, ndetse andi makuru avuga ko yari yaragiye Uvira gufata imyambaro y’igipolisi, bityo aza gufatanwa na bariya basore mu gihe yari asubiye mu Rurambo.

Aya makuru akomeza avuga ko nyuma yitabwa muri yombi ry’aba Banyamulenge batatu bafashwe bakoherezwa  kuri Runingu gufungirwayo. Kugeza ubu biravugwa ko ari ho bagifungiwe.

Inshuro nyinshi Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya DRC, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku bwoko bwabo kandi ahanini bakagaragaza ko bari kuri korerwa n’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu mu gihe arizo zakabarengeye.

Bamwe mu Banyamulenge bagiye bicwa, abatishwe bagafungwa, hari abafungiwe i Kinshasa, Bukavu, Goma no mu zindi ntara zigize iki gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

DRC: Abarimu bigisha mu mashuri abanza arenga 150 bahagaritse imyigaragambyo.

Abayobozi bakuru ba Hezbollah bakomeje kwicwa urusorongo.

Abayobozi bakomeye ba ADF bishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo za Uganda (UPDF ).

Yahya Sinwar wivuganywe n’ingabo za Israel yari muntu ki? Menya byinshi birambuye ku mateka ye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-14 08:09:32 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Abanyamurenge--bakomeje--guhohoterwa-ningabo-za-FARDC-kandi-arizo-zakabarengeye.php