English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impaka zikomeye ku ifungwa ry’inzu: Abaturage bashinja ubuyobozi gukoresha imbaraga z’ikirenga.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge ku cyemezo cyafashwe cyo gufunga inzu y’umuturage yari imaze imyaka itanu ikoreshwa mu bucuruzi no guturwamo.

Barashinja ubuyobozi gufata iki cyemezo gitunguranye, ndetse no gufungiranamo umwana wari uryamyemo, ibintu ubuyobozi bw’umurenge bwamaganira kure.

Uburyo inzu yafunzwe, ndetse nuko umwana yafungiwemo

Abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwaje gufunga iyi nzu butitaye ku kuba yari irimo umwana muto.

Mvuyekure Celestin, umwe mu baturage, yagize ati: "Harimo akarengane kuko iyi nzu yarubatswe abayobozi babizi, imyaka itanu irashize ibayeho nta kibazo. None babonye igihe cyo kuyifunga, ndetse banayifungiramo umwana."

Uyu mwana byabaye ngombwa ko akurwamo n’abaturage bakoresheje urwego banyuza mu idirishya. Uwumukiza Beatrice, nyina w’uwo mwana, avuga ko yagerageje gusaba ubuyobozi kumwemerera kumukuramo, ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ati: "Narababwiye nti ‘bakingiranyemo umwana wanjye, nimumbabarire dushakishe uko tumukuramo’, banga kubyemera. Nyuma abaturage bafashe urwego binjirira mu idirishya bamukuramo."

Ubuyobozi bwemeza ko iyi nzu yubatswe mu buryo butemewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Damas Uwimana, yemereye RADIOTV10 ko iyi nzu yafunzwe ku mpamvu z’uko yubatswe mu buryo budakurikije amabwiriza y’imyubakire. Yatangaje ko nta makuru bafite y’uko iyo nzu yari imaze imyaka itanu ikoreshwa, ndetse ahakana ibirego by’uko bafungiyemo umwana.

Ati: “Ni ubuyobozi bw’Umurenge bwafunze iyi nzu kuko yubatswe mu buryo budakurikije amategeko. Iby’uko imaze imyaka itanu ntitubizi. Ibyo gufungirana umwana byo ni ibinyoma, nta muyobozi wakora ibyo.”

Nyiri iyi nzu Ayahombye ibicuruzwa bye

Nyiri iyi nzu, utifuje gutangazwa amazina, avuga ko ifungwa ryayo ryamuteye igihombo kuko yari irimo ibicuruzwa birimo umutobe, indagara, n’inzoga, bikangirika mu buryo budasubirwaho. 

Ati: “Uretse umwana wakuwemo n’abaturage, inzu yanjye yari irimo ibicuruzwa byinshi none byose byangiritse. Byanteje igihombo gikomeye.”

Abaturage basaba ko ubuyobozi bwagaragaza impamvu bwafunze iyi nzu nyuma y’imyaka itanu, kandi ko habaho ibiganiro byimbitse mbere yo gufata ibyemezo nk’ibi bibagiraho ingaruka.



Izindi nkuru wasoma

Impaka zikomeye ku ifungwa ry’inzu: Abaturage bashinja ubuyobozi gukoresha imbaraga z’ikirenga.

Abaturage ba Goma mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Umwuka mubi ku mupaka: FARDC yarashe ibisasu mu Rwanda, abaturage5 bahasiga ubuzima.

Rubavu: Amasasu yambutse umupaka yinjira mu kigo cy'Ishuri akomeretsa abaturage.

M23 yemeje ko yigaruriye umujyi wa Goma: Ubutumwa bwerekana impinduka zikomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 18:47:33 CAT
Yasuwe: 5


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impaka-zikomeye-ku-ifungwa-ryinzu-Abaturage-bashinja-ubuyobozi-gukoresha-imbaraga-zikirenga.php